00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwankusi ahagarariye u Rwanda muri Miss Jungle International

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ugushyingo 2021 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Uwankusi Nkusi Linda witabiriye Miss Rwanda mu 2021 ntabashe kugira ikamba na rimwe yegukana, ari mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Jungle International rizatangirwa muri Tanzania umwaka muri Gashyantare.

Iri rushanwa uyu mukobwa yitabiriye ahanganye n’abandi bakobwa 27 bo mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi yose. Rigamije kurengera ibidukikije.

Muri bo harimo uwo mu Bufaransa, Afurika y’Epfo, Nigeria, Latvia, u Bubiligi, Maroc, Chypre, Argentine, u Buhinde, Venezuela, Zambia, Tanzania n’abandi.

Guha amahirwe Uwankusi ni ukwifashisha imbuga nkoranyambaga aho wandika muri ‘Comments’ ugashyiramo ibendera ry’ u Rwanda. Uwankusi Nkusi Linda ari mu itsinda rya ‘F’ ahuriyemo n’abakobwa barimo uwo muri Chypre, Guinea na Maroc.

Iri rushanwa uyu mukobwa yitabiriye ubusanzwe ritegurwa na Sosiyete yitwa Sky Free. Umukobwa wese warikandagijemo ikirenge ntabwo aba yemerewe kwitabira irindi iryo ariryo ryose.

Uwankusi yitabiriye nyuma yo kubisabwa n’abategura iri rushanwa kubera umushinga yari afite muri Miss Rwanda. Wari ujyanye no gukangurira urubyiruko kugana ubuhinzi nk’uko na we amaze yari umwaka atangiye uru rugendo.

Uwankusi yatangiye ubuhinzi mu 2020 ubwo yari arangije amasomo ye. Yatangiye abukorera kuri hegitari ebyiri ziherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro. Kuri we mu gihe urubyiruko rwayoboka ubuhinzi byagabanya umubare w’abashomeri kandi bigafasha igihugu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Uwankusi Nkusi Linda ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rizasorezwa muri Tanzania
Uyu mukobwa yahatanye muri Miss Rwanda mu 2021
Uwankusi na bagenzi be bahuriye mu itsinda rimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .