00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwase Colombe wari muri Miss Rwanda2015 yambitswe impeta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 January 2022 saa 11:36
Yasuwe :

Uwase Colombe wari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2015 yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Ni impeta uyu mukobwa yifotozanyije ku mucanga w’amazi magari bikekwa ko ari ayo muri Tanzania nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’inshuti ze.

Icyakora ku mashusho n’amafoto intabwo higeze hagaragara umusore wambitse impeta Uwase Colombe.

Ku rundi ruhande ariko hari amakuru y’uko yayohererejwe n’umusore utari aho yayambariye.

Uwase Colombe ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

Uyu mukobwa wambitswe impeta agiye kugera ikirenge mu cya Umuthoni Fiona, Bagwire Keza Joannah, Gasana Darlène, bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 barushinze umwaka ushize.

Uwase Colombe yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwnada 2015
Nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda ntabwo ari umukobwa wakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru
Uwase Colombe wamaze kwambikwa impeta n'umusore bitegura kurushinga
Ni ibyishimo kuri Uwase Colombe wamaze kwambikwa impeta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .