Uzabakiriho yashyize hanze amashusho y’indirimbo ikomeza abantu mu bihe byo #Kwibuka27

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Mata 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Uzabakiriho Placide yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Twibuke twiyubaka’ yahimbye agamije gukomeza abantu mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ari indirimbo yakoze agamije gukangurira abantu kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ingengabitekerezo.

Uzabakiriho avuga ko indirimbo ye igamije gukangurira abantu gukunda igihugu bagashyira imbere ukuri kurusha ikinyoma kuko kitaramba ndetse akanemeza ko umuntu wese uhirahiye ashaka kugambanira u Rwanda bimugaruka.

Ati “Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bujyanye no kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kurwanya ingengabitekerezo yayo cyane cyane imaze kuba icyorezo ku mbuga nkoranyambaga na za murandasi.”

Yakomeje ati “Ikindi abantu bakwiriye gukunda igihugu bakirinda inda nini n’ikinyoma kuko kitajya kiramba na rimwe ahubwo nyiracyo kimutamaza bidateye kabiri.”

Uzabakiriho yakorotse Jenoside ndetse avuga ko yahisemo kuririmba ibihangano byo kwibuka kugira ngo yigishe ubumwe n’ubwiyunge ariko anasigasire amateka.

Ati “Narokotse Jenoside mfite imyaka 13. Nabuze ababyeyi, abavandimwe n’umuryango wose. Muri rusange nabuze abantu benshi. Nabonye abantu benshi bapfa, naraye iminsi mu bihuru nabonye byinshi bibi. Ni yo mpamvu nahisemo kuririmba kuri aya mateka u Rwanda rwanyuzemo ndetse no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Uyu mugabo avuga ko yahisemo indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ashaka gukangurira abantu bose kwirinda ingengabitekerezo ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Iyi ndirimbo y’uyu mugabo nshya yayikoze nyuma y’izindi yagiye akora zo kwibuka zirimo iyo yahereyeho mu 2019 agitangira umuziki yitwa ‘Muze Twigire ku mateka’ n’izindi zirimo n’ikangarurira abantu kwirinda COVID-19.

Uzabakiriho wavutse mu 1981 yasoje amashuri yisumbuye mu 2002 naho kaminuza ayisoza mu 2010. Yavukiye mu Karere ka Rusizi.

Uzabakiriho yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Twibuke twiyubaka’ ikomeza abantu mu bihe byo #Kwibuka27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .