00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Weekend yo Kwibohora yiganjemo ibitaramo bikomeye mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 June 2022 saa 05:49
Yasuwe :

Mu mpera z’iki cyumweru Abanyarwanda bari kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi Mukuru wo Kwibohora, hateguwe ibitaramo bitandukanye bizasusurutsa abakunzi b’imyidagaduro.

Ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022 u Rwanda ruzaba rwizihiza Umunsi wo Kwibohora, byatumye uba umunsi w’ikiruhuko.

Uko Weekend iba ndende, abategura ibirori barushaho kwizihirwa kuko baba babonye uko bafatirana abantu.

Kuva ku wa 1 Nyakanga 2022 kugeza tariki 4 Nyakanga 2022 ubwo Weekend ndende izaba irangiye, yaba i Kigali no mu Ntara zinyuranye hateganyijwe ibitaramo byinshi ndetse bizanitabirwa n’abahanzi bakomeye.

Ku wa 1 Nyakanga 2022 DJ Marnaud azataramira abakunzi be mu gitaramo yise ‘Marnaud Music Therapy’ giteganyijwe kubera ahitwa Juru Park i Rebero.

Kwinjira muri iki gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Costa titch wo muri Afurika y’Epfo bizaba ari ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 40 Frw.

Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2022 kandi mu Mujyi wa Musanze hazatangizwa igitaramo cy’iminsi itatu cyitiriwe umunsi mukuru wo Kwibohora, ‘Liberation Party’, kizarangira ku wa 3 Nyakanga 2022.

Iki gitaramo kizabera mu Karere ka Musanze cyateguwe na Riderman binyuze muri sosiyete ye Ibisumizi kikazagaragaramo abahanzi nka; Riderman,Theo Bosebabireba, Social Mula, Afrique, DJ Brianne n’abandi benshi.

Kuri uyu munsi nanone muri Camp Kigali hazabera igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo abahanzi Slai na Lilian Mbabazi aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro cyisumbuye n’ibihumbi 320Frw ku meza y’abantu umunani.

Ku wa 2 Nyakanga 2022, ubwo i Musanze ibitaramo bya Liberation Tour bizaba birimbanyije, ni nako mu Ntara y’Iburasirazuba hazaba habera urugendo rwo kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu (Liberation Tour).

Uru rugendo ruzatangira tariki 2 Nyakanga 2022 rukarangira ku wa 3 Nyakanga 2022, byitezwe ko uretse kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, abazarwitabira bazanataramirwa n’abahanzi barimo; Mariya Yohana, Cyusa na Alouette.

Kwitabira uru rugendo birasaba umuntu umwe kwishyura ibihumbi 100 Frw mu gihe abakundana bazajyana bo bizaba ari ibihumbi 160 Frw.

Mu gihe bizaba bishyushye i Musanze mu Majyaruguru n’Iburasirazuba, i Rubavu mu Burengerazuba na ho ni uko muri Kivu Fest.

Iri serukiramuco ngarukamwaka ryamaze kwemezwa ko rigiye kongera kubera mu Rwanda, riteganyijwe ku wa 2-3 Nyakanga 2022 mu Karere ka Rubavu ba DJs bakomeye nka DJ Focus, DJ Fully, DJ Toxxyk, DJ Marnaud n’abandi bakaba ari bo bazaricurangamo.

Mu Mujyi wa Kigali ho bizaba ari ibindi bindi kuko ku wa 2 Nyakanga 2022 Iserukiramuco ‘Africa in Colors’ rizaba rigeze muri Car Free Zone mu Mujyi aho umuraperi La Fouine azaba ari gutaramira afatanyije n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Riderman, Afrique, Chris Hat na Angel Mutoni.

Tariki 2 Nyakanga kandi muri Camp Kigali hateganyijwe igitaramo cy’ubuntu ‘Inkotanyi ni ubuzima’ cy’umuhanzi Bonhomme.

Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Maji Maji, Senderi Hit, Munyanshoza Dieudonné na Nyirinkindi.

Ni mu gihe ku wa 3 Nyakanga hazaba igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Africa in Colors ahazaririmba itsinda rya Magic System, Kenny Sol, Okkama,Ariel Wayz na Chris Eazy.

Iki gitaramo kizaba kiri kubera muri Car Free Zone, mu gihe mu Intare Arena hazaba hari kubera igitaramo ‘Each one reach one’ cya Adrien Misigaro kizaririmbamo abahanzi barimo Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye, James na Daniella, Papi na Clever.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .