Umugore wa Will Smith yemeye ko yakundanye na August Alsina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith yemeye ko yigez gukundana n’umuririmbyi August Alsina mu myaka yashize ubwo umubano we n’umugabo we utari wifashe neza.

Jada Pinkett Smith na Will Smith basezeranye kubana akaramata mu 1997 ariko baza gutandukana bucece ku buryo bakomeje babana ariko mu buryo busanzwe batari nk’umugabo n’umugore.

Ibi, ngo byaturutse ku mubano wihariye Jada Pinkett Smith yagiranye n’umuririmbyi August Alsina watangiye mu 2015 nk’uko babitangaje mu kiganiro gica kuri Facebook cyitwa "Red Table Talk" gisanzwe gitegurwa na Jada Pinkett Smith.

Muri iki kiganiro, bombi bashashe inzobe bakuraho ibihuha byari bimaze bivugwa mu itangazamakuru ku Isi yose.

Jada Pinkett Smith yavuze ko yigeze kugirana umubano wihariye na August Alsina, ati “Nagiranye umubano wihariye w’urukundo na August n’ubwo tutigeze tubyerura cyangwa ngo turushinge.”

Uyu mugore yavuze ko yagiranye uyu mubano na August Alsina mu myaka ine n’igice ishize ariko bikaza gukaza umurego ubwo umubano we na Will Smith wazagamo ibibazo uruhuri.

Yanavuze ko Will Smith yemeye ko uyu mubano ubaho hagati ya Alsina na Pinkett.

Uyu mugore yavuze ko yari mu bubabare bwinshi, ndetse umubano w’urukundo rwabo wahungabanye. Yavuze ko hari aho yageze akavumbura ko atari azi umugabo we mu by’ukuri.

Arangije ati “Twagerageje ikintu cyose cyadutandukanya ariko ntibyadukundira.”

Pinkett Smith yavuze ko umubano we na Alsina warangiye, ndetse ubu akaba yarasubiranye n’umugabo we.

Smith yavuze ko hari igihe yumvaga ko bitoroshye kuzongera kuvugana na Pinkett ubwo bari bafitanye ibibazo.

Mu minsi ishize August Anthony Alsina Jr wakundaganaga n’umugore wa Will Smith yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yamukunze mu buryo bukomeye.

Icyo gihe yavugaga ko Will Smith yamuhaye “umugisha” wo kugirana umubano wihariye na Jada Pinkett Smith.

Inkuru z’urukundo rukomeye hagati ya Alsina na Pinkett Smith zari zakajije umurego nyuma y’indirimbo uyu musore yashyize hanze umwaka ushize yise ‘Nunya’, yari inkuru yasaga n’iy’urukundo uyu musore yakunze umugore w’abandi.

Agaragara yandika ubutumwa ari gutakambira umukobwa witwa Koren (izina ryo hagati ry’umugore wa Will Smith) amubwira ko akwiriye guha agaciro urukundo yamukunze.

Alsina mu minsi ishize yavuze ko yakunze Pinkett Smith igihe kinini n’ubwo yari asanzwe yarasezeranye na Will Smith.

Will Smith yarushinganye na Jada Pinkett mu 1997 nyuma yo gutandukana na Sheree Zampino mu myaka ibiri yari yabanje. Bafitanye abana babiri; umukobwa witwa Willow Camille Reign Smith ufite imyaka 19 ndetse na Jaden Christopher Syre Smith ufite imyaka 21.

August Alsina wakundanaga n’umugore wa Will Smith afite 27 mu gihe umugore yari yarihebeye afite imyaka 48. Ni umuririmbyi wa RnB watangiye umuziki mu 2007.

Reba indirimbo ya August Alsina na Nicki Minaj

Will Smith n'umugore we bigeze gutandukana ariko ubu barasubiranye
August Alsina yakundanye na Jada Smith ubwo Jada n'umugabo we bari bameranye nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .