00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zizou Alpacino yasohoye filime ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Zizou Alpacino benshi bazi mu muziki, yamaze gusohora filime ye ya mbere nyuma y’uko atangaje ko yinjiye muri Sinema y’u Rwanda.

Ku ikubitiro Zizou Alpacino yasohoye filime ikomoza ku nkuru y’ubushukanyi bumaze iminsi mu Rwanda, aho abantu babeshywa gushora amafaranga muri “Pyramid scheme” bizezwa kunguka bikarangira barira ayo kwarika.

Iyi filime igaragaramo impano nshya z’abakinnyi ba sinema biyongeramo umunyarwenya Babu na Francis Zahabu umenyerewe muri City Maid.

Mu kiganiro na Zizou Alpacino, yabwiye IGIHE ko nubwo amaze gukora filime nyinshi ariko yahisemo guhera kuri iyi kuko ari ibintu bimaze iminsi bica igikuba mu Rwanda.

Ati “Maze gukora filime nyinshi, ariko kubera ko ubu bushukanyi ari ikintu kimaze iminsi, byabaye ngombwa dufata umwanzuro wo kuba ariyo twabanza gusohora.”

Zizou Alpacino avuga ko ubutumwa buri muri iyi filime ari ugukangurira abantu kwirinda ababashukisha ubutunzi bwihuse, mbere yo kwishora muri ibyo bakajya babanza gutekereza kabiri.

Ati “Dukwiye kwitondera ibintu byose birimo kubona ubutunzi bwihuse cyane kuko bishyira ubuzima bwacu mu kaga.”

Muri iyi filime, Zizou Alpacino yifashishije indirimbo ‘Nyishyura nishyure’ ya King James itarasohoka izaba iri kuri album uyu muhanzi yitegura kumurika.

Zizou Alpacino yavuze ko gukora filime ntaho bizabangamira umuziki yari amenyerewemo, kuko yaba abahanzi bakoranaga bazakomezanya ndetse n’indirimbo ze agakomeza kuzikora nk’uko bisanzwe.

Uyu musore yamenyekanye cyane mu guhuriza abahanzi mu ndirimbo zikanakundwa cyane. Aha umuntu yavuga nka Bagupfusha ubusa, Niko nabaye, Vuba vuba n’izindi nyinshi.

Zizou Alpacino yinjiye muri sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .