Tonzi yiyemeje gufasha umunyempano Alexandre Lenco ufite ubumuga bwo kutabona

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Tonzi uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza yiyemeje gufasha umuhanzi Alexandre Mwitende [Lenco] ufite ubumuga bwo kutabona.

Alexandre Lenco w’imyaka 40 ubusanzwe avuka mu karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda ariko ubu aba mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko yatangiriye umuziki mu Kigo cya HVP Gatagara yagiyemo afite imyaka itandatu bitewe n’ubumuga bwo kutabona yagize afite imyaka itatu.

Ati “Umuziki nawigiye i Gatagara mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Byumvuhore ni mukuru wanjye nasanze we n’abandi bahaje mbere yacu bamaze kuhava. Umuziki nawize imyaka ine yose hose muri kiriya kigo. Nagize ubumuga bw’amaso mfite imyaka itatu.”

“Ni ibintu byizanye nisanga ntabona ku myaka itandatu iwacu banjyana i Gatagara, mpageze njya muri korali y’abana. Hari hari ibyuma nkajya mbicokoza hari umwarimu waturutse muri Congo, yarabibonye ahita atangira kumfasha kwiga gucuranga.”

Uyu mugabo uretse kwiga umuziki ariko aranawigisha, ashobora kwigisha piano cyangwa guitar ariko umuntu ubishaka akamusanga mu rugo iwe cyangwa na we akaza iwe.

Ngo nyuma ya Jenoside hari umusirikare wamutumijeho we na bagenzi be bacurangaga i Gatagara, ngo baze i Kigali.

Ati “Nyuma ya Jenoside hari mugenzi wacu wari umusirikare waje gutumaho abantu bari abacuranzi i Gatagara nanjye ndimo ku bw’amahirwe n’ubundi nari naragumye mu kigo no hafi yaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ngo we na bagenzi be uwo musirikare yabazanye mu Mujyi wa Kigali, Alexandre atangira gukora mu muryango ukora ibintu byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu abahimbira indirimbo nyuma aza gukora ibisope mu tubari dutandukanye.

Uko yahuye na Tonzi, n’ishimwe rye kuri we…

Mwitende Alexandre yavuze ko yahuye na Tonzi ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo.

Ati “Tonzi yambonye kuri televiziyo imwe ikorera mu gihugu impano yanjye imukora ku mutima atangira kumfasha binyuze mu kigo yise ‘Birashoboka dufatanyije’. Ubu kuva twahura maze gukora indirimbo ebyiri, ubu nahise mbona ari yo nzira nziza yo gukora umuziki.”

Yavuze ko ashimira cyane Tonzi kuba yaramwumvishe akamufasha nyamara hari abandi benshi bagiye bahura nawe ariko bakamurenza ingohe.

Ati “Nshimira Tonzi ko yumvise umuntu nkanjye ufite ubushobozi bukeya akemera kumfasha. Ndamushima ko yumva abahanzi bafite impano, kuba ariwe wamfashe si uko ariwe wa mbere wari umbonye.”

Uyu mugabo yavuze ko mu ndirimbo izakurikiraho azaririmbana na Tonzi. Mu muziki we yibanda ku butumwa buganisha ku rukundo kuko aricyo yisangamo, akavuga ko 80% aribyo azakomeza kuririmba.

Uwitonze Clémentine uzwi nka Tonzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, asanzwe afite umuryango ufasha abantu bafite n’ubumuga witwa ‘Birashoboka dufatanyije’ ukaba ari nawo Alexandre Lenco afashwa binyuzemo.

Tonzi n’abo bafatanyije gushinga uyu muryango bafite ikigo bigishirizamo abana biganjemo abafite ubumuga bwo mu mutwe, aho bahabwa ubufasha bujyanye n’ubuvuzi bakanahabwa amasomo y’ibanze abafasha kuba bamenya kwiyitaho n’ibindi.

Reba hano indirimbo y’uyu muhanzi

Alexandre Lenco ari gufashwa na Tonzi mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .