00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chris Brown n’uwo baherutse kubyarana ntibavuga rumwe ku ndezo y’umwana

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 May 2015 saa 05:53
Yasuwe :

Havutse ubwumvikane buke hagati ya Christopher Maurice wiyise Chris Brown mu muziki n’umunyamideli Nia Guzman baheruka kubyarana umwana w’umukobwa bise Royalty.

Icyo aba bombi bari gupfa, ni ubwumvikane buke ku itangwa ry’indezo Chris Brown asabwa na nyina w’umwana undi na we akabona ayo mafaranga acibwa ari menshi cyane.

Nk’uko TMZ yabitangaje, nyina w’umwana ari we Nia yavuze ko amadolari 2,500 Chris Brown atanga nk’indezo ari make bityo akwiriye kwiyongera uyu muhanzi akajya atanga byibuze ibihumbi 15 by’amadolari buri kwezi.

Nubwo nyina w’umwana avuga ko amafaranga Chris Brown atanga ari make ndetse atabasha gutunga umwana, uyu muhanzi we yemeza ko ayo mafaranga ahagije ahubwo uyu munyamideli ashaka gukoresha umwana wabo nk’iturufu yo kumurya umutungo.

Inshuti z’uyu muryango zatangaje ko uku kutumvikana kwamaze gufata intera ikomeye ndetse ko mu byumweru bibiri Chris Brown naba ataremera gutanga iyo ndezo asabwa azajyanwa mu nkiko n’ushinzwe kunganira Nia Guzman mu mategeko.

Chris Brown w’imyaka 25 na Nia w’imyaka 31 y’amavuko bari bamaze igihe mu munezero batewe n’impfura yabo iri hafi kuzuza umwaka umwe w’amavuko ariko batangiye kutagira ibyo bemeranyaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .