00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’urukundo rwa Diamond n’Umunyakenyakazi biri guteza urujijo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 November 2018 saa 09:07
Yasuwe :

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba biri guhwihwiswa ko ari mu nyanja y’urukundo n’umunyamakurukazi wo muri Kenya.

Hari hashize iminsi hacaracara amakuru ko Diamond Platnumz ari mu rukundo n’uyu mukobwa witwa Tanasha Donna Oketch ukorera Radiyo yo muri Kenya yitwa NRG Radio.

Kuri uyu wa kabiri iby’aba bombi byongeye guteza urujijo kubera amashusho uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwa Instagram bari kumwe ku mucanga ahitwa Mtwara, avuga ko nta kabuza yamaze kurohama mu rukundo.

Ati “Intare iri kugwa mu nyanja y’urukundo! Ndagukunda Tanasha. Uteye amabengeza ku buryo no mu gicucucu cyawe biba bigaragara.”

Tanasha usanzwe anakora akazi ko kugaragara mu mashusho y’abahanzi batandukanye, arimo n’ay’indirimbo ya Alikiba yitwa Nagharamia, mu kiganiro yagiranye na Millard Ayo yavuze ko yahoranye inzozi zo kuzakorana na Diamond Platnumz ariko ntiyavuga ko bakundana.

Ati “Uretse Alikiba, mu by’ukuri sinzi uko Abanyatanzania bazabyakira noneho nibabona nkoranye n’umuhanzi nka Diamond.”

Aya magambo y’uyu mukobwa yateje urujijo kuko no mu binyamakuru bitandukanye by’iwabo muri Kenya yagiye yandikirwa abazwa iby’uyu mubano we na Diamond Platnumz akaryumaho.

Ariko hari amakuru avuga ko uyu mukobwa yaba ari gukorana umushinga w’indirimbo na Diamond, ndetse bari muri Mtwara bagiye gufata amashusho y’iyo uyu muhanzi yitegura gushyira hanze.

Tanasha afite imyaka 25, se ukomoka mu Butaliyani na nyina ukomoka muri Kenya.

Mu ntangiro za Gashyantare uyu mwaka Diamond Platnumz nibwo yatandukanye na Zari bari bamaze imyaka ine bakundana banafitanye abana babiri.

Mu ntangiro za Ugushyingo byavuzwe ko Diamond ari mu rukundo n’umukobwa ugaragara mu ndirimbo z’abahanzi witwa Lilian Kessy uzwi nka Kim Nana.

Icyo gihe na nyina w’uyu muhanzi yari yahamije iby’uru rukundo ndetse anavuga ko uyu mukobwa ari kwigishwa ibijyanye n’amahame ya Islam Diamond asanzwe abarizwamo.

Tanasha asanzwe avugisha benshi kubera ubwiza bwe
Tanasha afite ikimero cyatumye bamwe bavuga ko Diamond yaba ahisemo neza
Uyu mukobwa yatangiye kuvugisha benshi mu karere ka Afurika y'Ibirasirazuba
Mu minsi ishize uwitwa Kim Nana byavugwaga ko yaba agiye kurushinga na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .