00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya burebure bw’umuhanzikazi Iryn Namubiru warokotse impanuka y’ubwato muri Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 November 2018 saa 01:31
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu kiyaga cya Victoria habereyemo impanuka ikomeye yahitanye abasaga 30.

Ubu bwato bwakoze impanuka butwaye abantu barenga ijana, bari bahujwe no kwishimisha ndetse hari n’abari bagiye mu birori byari kubera ku mucanga w’ikirwa cya Mutoola.

Mu bari muri ubwo bwato harimo n’umuhanzikazi Iryn Namubiru wabanje kuburirwa irengero ubwo hamaraga kuba iyi mpanuka bigakekwa ko yaba yitabye Imana ariko nyuma akaza kuboneka agihumeka.

Mu nyandiko ndende yashyize hanze yavuze ko mbere yo kujya muri ubu bwato hari ibimenyetso byinshi yari yabonye bica amarenga yo kugira amakuba ariko ntabyiteho.

Ubu buhamya uyu muhanzikazi yahaye umutwe ugira uti “Umunsi ubwato bwakozeho impanuka nari nabonye ibimenyetso byinshi”, yabucishije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Urwandiko rurambuye yanditse

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, nagerageje gusinzira biranga. Hari urusengero rw’abavutse bwa kabiri hafi aho batangira gusenga kare ntibigera basoza.

Numvaga indangururamajwi, murumva nyine ibintu bidunda ariko bakanasenga. Nta kintu nashoboraga gukora. Ahubwo aho kugira ngo nkomeze kubangamirwa, nanjye narabyutse ntangira gusenga hamwe n’abantu bo muri urwo rusengero. Nsinzira ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Ku munsi wari wabanje, umushoferi wanjye yari yakoze impanuka ari no mu bitaro, nari nagiyeyo mbasezeranya no gusubira kureba uko ameze.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ahagana saa tatu nakiriye telefoni imbwira ngo ‘twasezerewe’ ngwino ku bitaro ubwo njya ku bitaro bya Nsambya Hospital ahagana saa yine mpava ku gicamunsi.

Ntabwo bari bakahavuye. Mu nzira ntaha nabanje kunyura muri Saloon iherereye i Lubowa ngiye gucisha inzara.

Mu gihe nari nkiriyo, inshuti yanjye yitwa Mr. Hope Mukasa yarampamagaye irambwira iti “Uzi ibyabaye hano. Inshuti zanjye zantumiye mu bintu. Tugiye mu bwato”.

Ntabwo niyumvishaga ko ngomba kugenda, ariko namubajije igihe bagendera. Ambwira ko ari mu gihe cy’isaha, nyuma arongera arampamagara hashize iminota mike ambwira ati ‘Turagenda saa saba n’igice, bivuze ko mu minota nka 50 dushobora kugusiga’.
Naramubwiye ‘Oya. Ntabwo njya njya mu byo kwishimisha mu bwato, kandi ndi gucisha inzara. Nta mwanya wo kuza mfite’. Sinumvaga mbishaka, narabiretse biragenda.

Ya saha yambwiraga yarageze. Ahita yongera arampamagara arambwira ‘Uzi uko bimeze? ushobora kubyizera, turacyahari. Ntabwo turagenda’.

Naramubwiye “Urabizi, genda. Simbishaka rwose. Genda.” Nasoje gukoresha inzara bigeze nka saa munani ntwara imodoka nerekeza iwanjye. Nabonye inkuru nziza cyane ivuga ku birwa byo mu Buhinde ntangira kuyisoma.

Saa munani n’iminota icumi, Hope arongera arampamagara, arambwira ati ‘Koko ntabwo uraza ? nyamara ushaka waza. Ngwino ubigerageze’.

Ndamubaza nti ‘None mu gihe ndaba nkitegura se ntabwo ubwato bushobora kuza mukansiga?’.

Arambwira ati ‘Oya, gerageza. Ngwino’.

Nahise nitegura. Ndambara ndangije ntwara imodoka nerekeza Gaba. Yaranyoboye ambwira aho mbasanga. Ndagenda ndahagera. Akinkubita amaso yazamuye ikiganza mbasanga ku meza bari bicayeho.

Bavuga amazina yanjye ku bandi bari kumwe. Mu by’ukuri twari ku meza amwe na Prince Wasajja, sinari namumenye, ariko nyuma ndamumenya ndanamusuhuza, hari abandi bantu benshi, barimo OBs na Chuck Brian banitabye Imana.

Abantu bari bari kubaza iby’ubwato uko bimeze. Kuko ntibwari bwakaje, inzoga ziri gupfundurwa buri kanya.

Hari ubwoko bwinshi bw’ibisindisha. Abantu bari kunywa Black Label bacugatiye amacupa arenze rimwe, za Whiskey na Cognac ariko ntibari bazi ko ari umunsi wa nyuma kuri bamwe. Icyo wabazaga cyose wakirizwaga icupa, byari icupa ryuzuye kuri buri muntu. Hope we nta kintu yanywaga.

Sinari nzi uwatanze amafaranga y’umurengera atera inkunga iki gikorwa, ariko barambwiye ngo yari umugabo witwa Freeman. Sinari muzi, ariko bambwiraga ko Freeman yishyuye buri kimwe, rero buri kintu cyari ubuntu.

Mu gihe natekerezaga ko ubwato butakije, bwaje nka saa kumi, ndamubwira nti ‘Urabizi? Ndumva naniwe. Ndashaka gutaha. Nabonye abantu. Ntabwo nzi abo bantu. Ibyo biri mu bintu ntajya nkora. Ndumva ngomba gusubira mu rugo’.

Natangiye gufata igikapu ngo nigendere ariko ansaba kuhaguma. Ubwa mbere ngerageza kugenda.

Ubwa kabiri, mbona ubwato buraje. Barambwira bati ‘noneho ubwato bwaje.” Nabubonye bukiri kure, ariko byafashe nk’iminota 30 ngo butugereho, batangira kunyinjizamo.

Twinjiye mu twato duto twagezaga abantu kuri ubwo bunini, ariko umutima wanjye warambwiraga uti ‘Reka, wigenda.’ Nasubiye inyuma nicara ahantu nasanze indi nshuti yanjye yitwa Arnold Simbwa n’izindi nshuti na OB wo muri Namasagali.

Hari n’undi witwa Stella Ntanda wambwiraga ati ‘Iryn witaha. Reka kuduta hano ugomba kuza ukajyana natwe. Ushaka kuba nka Arnold uri gushidikanya mu kugenda?’.

Nari ndi gutekereza nti uzi ibyo ari byo? Ntabwo ndi kubyiyumvamo. Ntabwo nshaka kugenda. Maze igihe kinini hano. Reka nsubire mu rugo. Ntabwo nigeze nsinzira mu ijoro ryashize, nkwiye gusubira kuryama.” Inshuti zanjye zo zikambwira ‘oya, wigenda.’ Bwa ubwa kabiri, nshatse kugenda nkahaguma.

Ubwa gatatu, nagiye ku modoka yanjye. Inshuti zanjye zirambaza ziti “Uracyashaka kugenda?”

Ndavuga nti “Yego, ubu noneho ndagiye.”

Barambwira bati “noneho ngwino usezere Freeman.”

Mpita mbabaza nti ‘ese Freeman ni inde mu by’ukuri? Ntabwo nzi Freeman’.

Bamunyereka ari kure yanjye. Sinigeze ngenda, ariko najyanye nabo kuvugana na Freeman. Nari nagerageje kutajya kuri ubwo bwato inshuro zirenze eshatu.

Turi ku nkombe baravuga bati ‘Reka tugende!’ Freeman agerageza kunsobanurira, ati ‘Urumva, twagombaga kuva aha ku gicamunsi, ariko ubwato bwagize ikibazo ariko yabikemuye. Yagombaga kuza. Ubwato buri hano. Dushobora kugenda. Urumva, ubwato bwari bwagize ingorane.”

Nari meze nka gutya, “Eeeh Mana yanjye, imbogamizi? Ubwato ukwabwo , cyangwa ni uwo muntu wari kubutwara afite ikibazo ?”

Nagize ikibazo gito ariko mfata utwato duto hamwe n’abandi turagenda kuri ubwo bunini.

Ku bwato bunini imizindaro yari ku rwego rwo hejuru ubwato bwuzuye. Nta mwanya wo kwicara nari mfite. Nta koti ryo mu mazi. Umuntu umwe aravuga ati ‘dushatse twakwigendera kuko ntaho kwihengeka hahari. Tugende! Tubareke!’.

Ubwato bwari bwatuzanye bwari busubiranyeyo amakoti yo kwambara mu mazi, narabuhamagaye mvuga nti ‘Dukeneye amajaketi yo mu mazi. Ntabwo najya mu mazi ntarifite. Hari umwe wahise abona rimwe ryanjye n’irya Hope. Ndaryambara njya mu bwato’.

Benshi nta majaketi yo mu mazi bari bambaye, n’abari bayambaye ntabwo bari bayafunze, ubwo Hope yambaraga irye nawe ntiyarifunze avuga ko ashyushye cyane.

Mpita mubwira nti ‘Ntugakine, utekereza ko ubwo bugize ikibazo bwaguha umwanya wo kwambara ijaketi?’ nahise nambara iyanjye vuba.

Abantu bari bishimiye ndetse benshi ubona ko bacengewe n’agatama batangira gusinda. Nafashe rwagati mu bwato aho ndakomeza kureba. Hari umugabo wari uri kunyitaho. Nyuma naje kumenya ko yitwaga John Bosco Nyanzi ndetse nawe akaba ari mu baguye muri iri mpanuka.

Indirimbo yanjye yaracuranzwe, ndabikunda ntangira gufata amashusho. Mfite amashusho make yerekana abantu benshi bari muri buriya bwato barimo n’abakobwa babupfiriyemo.

Abakobwa niboneye neza, n’ubwo ubu nabona imibiri yabo, navuga abo bari bo. Benshi muri bo bari bafite imisatsi, yatangiye gusambagurika turi kurwana no gukiza amagara, ariko ngendeye mu myambaro bari bambaye, nabonye nabamenya.

Ndashaka guhindukira nkareba no ruhande rwiza, rero nafashijwe nguma no mu mwanya umwe amasaha menshi kugeza ubwo ubwato bwarohamaga. Hari undi impande yanjye, Freeman n’abandi. Sinabyinaga ariko nari ndi kugwa buri kanya.

Naje kuvumbura ko ubwato akenshi bwibirinduriraga ku ruhande nari ndimo, n’aba-Dj batubwira kugerageza kubushyira ku murongo ku buryo buhagarara hamwe bukagenda neza ariko abantu bamwe ntibabyumve kubera ko bari bamaze gusinda.

Nageze aho nanjye ndasakuza mbwira Dj nti ‘Babwire aho bajya kugira ngo ubwato busubire ku murongo’. Simbizi niba yaranyumvishe ariko nagombaga kubivuga.

Mbere y’ibyo, Hope Mukasa yari yatangiye kubona ko amazi yatangiye kuza mu bwato, nanjye arabinyereka. “Urabireba? hari amazi ari kuza mu bwato.”

Muri uwo mwanya yashoboraga kuza akongera akava mu bwato. Ariko ntibigeze mu by’ukuri bimpungabanya. Ntitwari tuzi ikijya mbere.

Ariko ubwato bwari buri kwitabwaho twe tukiri mu rugendo rwacu rwo kwishimisha. Amatara yarakaga akongera agahita azima. Ntabwo nari nigeze menya ko moteri yabwo ifite ikibazo, kandi twari turi mu kiyaga rwagati tutagenda ndetse natangiye kugira impungenge ubwo umuhengeri wajyanaga ubwato bwacu ndetse n’indangururamajwi zikagwa mu kiyaga.

Hari andi mato ari kutunyuraho bakabona dufite ikibazo (ibi nabitekereje nyuma y’ibyabaye) ndetse bakavuga ko turi mu nzira ziganisha ubwato ku kurohama. Baje bwombe babaza abashaka kuva mu bwato bwacu. Bamwe bagera ku 15 baragenda n’abandi bari basinze bakeneye kwitabwaho.

Byari bizwi ko ubu bwato twarimo mu minsi mike ishize bwari bwaragize ikibazo mbere y’uko tubukoresha nta burenganzira bwo kujya mu mazi bwari bufite ndetse n’abasare nta bumenyi buhambaye bari bafite.

Ndetse babonye bikaze basimbuka mbere batangiye kubona ntacyo barakora ngo babuyobore neza, badusiga mu rupfu. Ibi sinari mbyitayeho cyane cyangwa se ngo numve ko byacitse.

Ariko ubwo nabonaga mu bwato hacuze umwijima, natangiye kugira ubwoba. Aho hari igikapu cyanjye, ariko buri gihe mba mfite telefoni yanjye mu ntoki, natsa itara ryayo kugira ngo ndamire igikapu cyanjye.

Ariko mbwira Hope nti “uriyumvisha ko tugiye? ubu mfite agakapu kanjye ndetse ndaniteguye.”

Ntararangiza interuro mu kanya nk’aho guhumbya ubwato buhita bwibira. Ibyiyumviro byo kujya munsi ni ibiroto nahoranye kuva kera. Nari meze nk’umuntu uri kurotaguzwa kubera ko ntinya amazi cyane. Sinigeze noga. Gusa narabyize kubera ko byari itegeko muri kaminuza ya Namasagali, aho nize nkanatabarwa ubugira kabiri narengewe n’amazi. Buri gihe nahoraga ntinya amazi.

Sinari mfite amazi mu matwi cyangwa mu mazuru. Niba naranyweye menshi yaba ari nk’akayiko kamwe.

Muri icyo gihe numvaga ntahungabanye cyane. Naretse nk’amasegonda cyangwa umunota. Nishimira uburyo umuziki wafashije ijwi ryanjye muri tekiniki zo kuyobora uburyo mpumekamo. Nkanishima amasomo nafasha ajyanye no kiga.

Nari ndi kurwana no kudakomeza kwibira. Sinigeze ndengerwa n’amazi bikabije. Naragerageje umuntu uva mu mazi mfite telefoni n’igikapu cyanjye, itoroshi yayo icanye. Byashoboka ko nari ngiye kurengerwa, simbizi.

Muri iryo curaburindi, abantu bacuraga imiborogo. Njye icyo nabashaga gusubiza ni ‘Amen’ mu mutima wanjye ku bandi bafite amasengesho bahoza ku Mana. Hari ijwi ryambwiraga riti ‘Komeza, ntabwo urapfa, ruhuka, oga, komeza uragera aho wifuza’.

Nagumanye telefoni yanjye ku buryo twari kubonwa byoroshye. Hari umugore wakomezaga kumfata akurura ijaketi nari nambaye. Ntacyo nari kuvuga ahubwo nanjye narwanaga nawe nkurura nkoresheje ikiganza cyari gifashe igikapu. Nakomeje kurwana no koga ngana imbere.

Ariko umuhengeri mwinshi watangiye kuza. Nibwo natekereje ko ibyanjye birangiye. Natekereje ko ngiye gupfa, kubera ko hari ukuntu washakaga kunkuramo ijaketi yanjye. Amaguru yanjye atangira kunanirwa. Ariko sinigeze ndekura telefoni na ka gakapu nkavuga muri njyewe ko ndabirekura mu gihe ndaba numva ngeze ku isegonda rya nyuma nabuze imbaraga.

Mu buryo butunguranye, haje ubwato. Mbubonera kure. Nari nzi ko bugiye kuncaho. Ndasakuza ngo ‘Mfasha! Mfasha!’ ndi kuzamura telefoni yanjye. Bangezeho baravuga ngo ndakoze kuba nacanye itoroshi kuko ari iyo yatumye bambona mba ndokowe ntyo.

Wa mugore wahoze ashaka ijaketi yanjye we ntabwo yabashije kugera kuri bwa bwato bwadutabaye ahita apfa. Nyuma naje kumenya ko yari nyir’ubwo bwato bwarohamye.

Umugabo yaraje kuri njye. Arambwira ati ‘Tuza, tuza. Wisakuza. Banza uze, ngwino hano. Anyaka telefoni, ndayimuha aguma kumfata ikiganza. Nananiwe no gutwara cya gikapu cyanjye, cyari kiremereye. Aragifata agishyira mu bwato nanjye anshyiramo.

Nyuma akomeza gutabara abandi. Abantu benshi bakomeza kwirundira mu bwato bwe, bwasaga nabwo nk’ubushobora kwibira. Ntabwo narebaga aho tugiye ariko nyuma twahise tugera ku nkombe. Twari icumi ariko icyenda nitwe twarokotse.

Ntabwo wari kumenya uwo ndi we ndetse abantu benshi bari kurira bavuga Iryn Namubiru batazi ko nkiriho. Inkweto zanjye, umusatsi na make up byose byari byanshizeho.

Nagerageje nanjye kugira abo ntabara ariko benshi bari bapfuye. Bari kuzana amaraso mu kanwa no matwi […] zari inzozi mbi kuri njye. Nabonye abapfu benshi, ngeze aho ndahungabana nikubita hasi.

Nari ndi kubaririza Hope, nawe ku ruhande ari kunshakisha. Nyuma aza kunyumva arangije aravuga’Iryn, shima Imana.’ Ku ruhande ari kuvuga ‘tekereza ukuntu wari wabanje kwanga kuza.’ Nyuma mpita mubura.

Telefoni zanjye zose nta n’imwe nari mfite gusa hari nimero nibukaga mu mutwe nashakaga guhamagara ngo nibura mvuge ko nkiri muzima.

Hari umukobwa iruhande twari turi kumwe mu bwato. Twembi twafashijwe n’abantu tubona uko dutega moto zatugejeje Gaba aho nari nasize imodoka yanjye.

Nageze iwanjye saa 1: 30 za mu gitondo. Nta telefoni nari mfite ku buryo nagira uwo menyesha. Bamwe batekerezaga ko naba narokotse. Ndetse n’abo tubana bari bahungabanye cyane narakomanze babanza gushidikanya bagira ngo ndi umuzimu.

Ndashimira cyane abantu bose baje kureba uko merewe, abo mu muryango wanjye batangiye kunshakisha bacyumva ibyabaye, umujyanama wanjye wabwiye buri wese uko byagenze no kuba yararaye anshaka kugeza saa 3:30 za mu gitondo ansanze mu rugo.

Ndashimira byimazeyo kandi umusore muto Brian, sinabona amagambo asobanura ubugiraneza bwawe. Mbikuye ku mutima warakoze kundokora.

Wagerageje gukora ibishoboka byose ndetse unagerekaho kunzanira ibintu byanjye birimo telefoni, inkweto n’ibindi iwanjye. Brian yatabaye abandi bantu benshi akoresheje ubwato yari yakodesheje ngo we n’inshuti ze bajye mu kirori.

Abantu batekereza ko twambara amakoti yo mu mazi kubera polisi, ariko biba ari ukwirinda. Niba ubona ubwato butameze neza ni impamvu yo guhita ubuvamo. Kandi buriya bibaye byiza wafata amasomo yo koga ubaye ubishoboye.

Ndashimira Imana na buri wese wagerageje kundwanaho ubwo ubwato bwagiraga ikibazo, kandi nunamiye abo bose twabuze. Ndasenga kandi nizeye ko ibi byatwigishije kandi ntituzongere gutuma bibaho ukundi.

Iryn Namubiru yarokotse impanuka y'ubwato yaguyemo abantu 40

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .