Kizito Mihigo yabanje gufatanya na Korali y’abana yitwa Bright Angels, baririmba Missa ya kabiri. Muri iyi Misa, yacurangiraga iyi Korali ndetse akayifasha kuririmba, yagaragaye yambaye ikanzu nk’iy’abahereza.
Nyuma ya Misa, uyu muhanzi yaje gukuramo ikanzu maze aririmbira abakunzi be n’abari bitabiriye iyi misa mu gihe cy’amasaha atatu.
Ku isaha ya Saa Saba nibwo Kizito yatangiye gucuranga indirimbo ze asoza mu ma saa kumi. Benshi bataha bamwirahira.
Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Arc en Ciel’, ‘Yohani Yarabyanditse’, ‘Nyina wa Jambo’, ‘Inuma’, na ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ aherutse gushyira hanze.
Iyi aheruka gushyira hanze yishimiwe cyane ndetse yo n’izindi nka ‘Inuma’, na ‘Nyina wa Jambo’ asabwa kuzisubiramo.
Uwitwa Uwamahoro Shemsa usengera mu idini rya Islamu wari waje muri iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko yishimye cyane nyuma yo kuririmbirwa n’umuhanzi akunda.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kuririmbirwa n’umuhanzi ukunda kandi wishimira ubu ntashye meze neza pe, ndumva nduhutse mu mutima wanjye numvishe indirimbo z’umwimerere nyawo, Kizito Imana imuhe umugisha.”
Uyu muhanzi yaherukaga gukorera igitaramo i Nyamirambo n’i Kibeho mu Ugushyingo, muri gahunda yihaye yo kuzenguruka Paruwasi za Kiliziya Gatorika mu Rwanda aririmbira abakunzi be.
TANGA IGITEKEREZO