00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody arizeza umuziki mwiza abazitabira igitaramo cyo kumurika album ye ’Ndumiwe’

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 4 March 2014 saa 04:53
Yasuwe :

Bruce Melody, waririmbye “Ndumiwe”, “Tubivemo”, “Uzandabure” n’izindi, azamurika album ya mbere yise “Ndumiwe” mu gitaramo kizabera i Kigali muri Serena Hotel kuwa 08 Werurwe 2014 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Akaba ashimangira ko umuziki we uzanyura iki gitaramo.
Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melody yatangaje ko yiteguye gushimisha bikomeye abafana be bazitabira iki gitaramo kuko amaze iminsi mu myitozo ikomeye.
Ati: “Imyitotozo narayikoze, yaba njye n’abahanzi bazitabira tuzakora ibintu (...)

Bruce Melody, waririmbye “Ndumiwe”, “Tubivemo”, “Uzandabure” n’izindi, azamurika album ya mbere yise “Ndumiwe” mu gitaramo kizabera i Kigali muri Serena Hotel kuwa 08 Werurwe 2014 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Akaba ashimangira ko umuziki we uzanyura iki gitaramo.

Bruce Melody mu gitaramo aheruka kwitabira aho batoraga Miss Rwanda 2014 i Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melody yatangaje ko yiteguye gushimisha bikomeye abafana be bazitabira iki gitaramo kuko amaze iminsi mu myitozo ikomeye.

Ati: “Imyitotozo narayikoze, yaba njye n’abahanzi bazitabira tuzakora ibintu byiza.”

Muri iki gitaramo Bruce Melody azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye harimo na Jamal, uzaba aturutse muri Uganda. Uyu bakaba banafitanye indirimbo bise "Incwi" iri kuri album azamurika.

Aganira na IGIHE, Bruce Melody yavuze ko Jamal azasesekara i Kigali kuwa Gatanu nimugoroba.

Abahanzi bateganyijwe kuririmba muri iki gitaramo ni: Mani Martin, Mico The Best, Fireman, Uncle Austin, Arthur Nkusi ndetse na Jamal uzaba yaturutse muri Uganda. Aba bose bakazaririmba by’umwimerere (Live).

Bruce Melody uri no mu myiteguro y’irushanwa rya PGGSS4, yavuze ko kuba byarahuriranye n’igitaramo nta kibazo bimuteye. Ati: “Byose ni akazi kanjye, gutegura igitaramo binamfasha kwitegura PGGSS."

Kuva yatangira ubuhanzi, Bruce Melody ngo afite indirimbo 12 ze bwite, 10 muri zo nizo ziri kuri iyi album “Ndumiwe”. Izindi zikazashyirwa kuri album ye ya kabiri.

Reba indirimbo "Incwi" ya Bruce Melody:

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .