00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku ndirimbo 2 gusa, ijwi rya Bruce Melodie rimaze kwamamara henshi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 25 May 2012 saa 08:27
Yasuwe :

Kubw’ubuhanga buri mu ijwi rye n’injyana yumvikana ko ari iy’umuhanzi w’umuhanga, umuhanzi Bruce Melodie ararushaho kumvikana vuba vuba henshi mu Rwanda. Uyu muhanzi, w’imyaka 20, avuga ko iyi mpano ye yayitangiriye muri Korali, n’ubwo bo batari barayivumbuye ngo bamuhe urubuga yigaragaze.
Amazina ye asanzwe ni Bruce Itahiwacu, ni mwene Gervain Ntibihangana na Velene Muteteri, atuye i Nyamirambo.
Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Bruce Melodie avuga ko n’ubwo abantu bumvise ibihangano bye bakunda (...)

Kubw’ubuhanga buri mu ijwi rye n’injyana yumvikana ko ari iy’umuhanzi w’umuhanga, umuhanzi Bruce Melodie ararushaho kumvikana vuba vuba henshi mu Rwanda. Uyu muhanzi, w’imyaka 20, avuga ko iyi mpano ye yayitangiriye muri Korali, n’ubwo bo batari barayivumbuye ngo bamuhe urubuga yigaragaze.

Amazina ye asanzwe ni Bruce Itahiwacu, ni mwene Gervain Ntibihangana na Velene Muteteri, atuye i Nyamirambo.

Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Bruce Melodie avuga ko n’ubwo abantu bumvise ibihangano bye bakunda kubitangarira cyane ataragira indirimbo nyinshi kuko avuga ko afite indirimbo ebyiri gusa. Izo ndirimbo ni “Tubivemo” yakorewe na Producer Fazzo mu 2011 na “Telefone”yakorewe na Producer Fazzo mu 2012.

Gusa avuga ko yatangiye ubuhanzi mu 2006, ariko ko yaje gucibwa intege na Producer Jackson Daddoey hamwe na murumuna we w’umuhanzi Naason banze kumukorera indirimbo bamusuzugura ko atazwi, nk’uko abivuga.

Issiaka Mulemba, umunyamakuru wa Radio Voice of Africa ukora mu biganiro bijyanye n’abahanzi, aganira na IGIHE, yavuze ko uyu muhanzi ukimwumva uhita wumva ko ari umuhanga, akavuga ko ijwi rye ntaho ritandukaniye n’iry’abandi bahanzi basanzwe bazwi kandi bakunzwe mu Rwanda. Yagize ati:”Afite ijwi rigororotse rijya gusatira irya ba The Ben. Ni umuhanga yahita amenyekana mu gihe yaba ahawe amahirwe.”

Ubu buhanga bwe bwemezwa n’umunyamakuru Eddie Claude Mudenge, ukora ibiganiro bivuga ku makuru y’ibyamamare kuri Radio Salus. Mudenge yagize ati: ”Afite ijwi ryiza rikora ku bantu, uruhererekane rwe rw’amajwi uba wumva ari rwiza. Nakomeza azagera kure, natiyemera.”

Bruce Melodie avuga ko yifashishije injyana ye, imibyinire hamwe n’inama azagirwa n’abafana, yiteguye guhindura byinshi mu muziki nyarwanda.

Yagize ati:”Ndifuza gukora umuziki mwiza kuruta uwigeze kubaho wose mu Rwanda, ube uwa Meddy, ube uwa Ben (ntekereza ko ari bo bantu bakoze umuziki mwiza wa RnB mu gihe cy’ubu abantu bakawukunda cyane mu Rwanda) ndifuza ko binshobokeye nakora umwiza kurusha uwabo.”

Bruce Melodie, wigeze gucibwa intege na nyirarume amusaba kureka umuziki, agiye gutangira kumvikana mu ndirimbo nshya ya Sosiyete icuruza iby’itumanaho ya Tigo, kubw’ubu buhanga bwumvikana mu ndirimbo ze.

Iri zina ry’ubuhanzi rya “Melodie” yaryiswe n’umutunganyiriza indirimbo, Producer Fayzzo, hamwe n’umunyamakuru wa Radio K FM, Uncle Austin.

Uretse indirimbo ebyiri avuga ko ari zo yahimbye, hari izindi ndirimbo yumvikanamo nka “Kigali Ngali”yafashijemo umuhanzi Ama-G The black, “Customer Care” ya Bull Dogg, “Nguma Iruhande” yafashijemo umuhanzi Annick, “Igifu” ya Ama-G The Black, “Hisha mu Nda” nshya igiye gusohoka ya Jay Polly, “Ngiye Kubivuga” na“Inkovu”zimwe mu ndirimbo yakoze ariko yumva agomba kuzasubiramo kugira ngo zitwe indirimbo nyazo.

Soma ubuzima n’amateka bya Bruce Melodie AHA

Umuhanzi Bruce Melodie


KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Telefone By Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .