00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyina wa Bruce Melody yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa 14 Nzeri

Yanditswe na

Gisele Umutesi

Kuya 15 September 2012 saa 03:30
Yasuwe :

Nyina w’umuhanzi w’injyana ya r nb, Bruce Melody yaraye yitabye Imana ku mugoroba watambutse azize urupfu rutunguranye nk’uko umuhungu we yabitangaje.
Bruce yagize ati: “Mama wanjye yitabye Imana, yatangiye ataka umutwe, yavugaga ko umutwe umumereye nabi, tumujyana kwa muganga ahita yitaba Imana”.
Umubyeyi wa Bruce, Muteteli Helene yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Aganira na IGIHE, Bruce Melody yatangaje ko imihango yo gushyingura umubyeyi wabo iteganyijwe kuri iki Cyumweru ku (...)

Nyina w’umuhanzi w’injyana ya r nb, Bruce Melody yaraye yitabye Imana ku mugoroba watambutse azize urupfu rutunguranye nk’uko umuhungu we yabitangaje.

Bruce yagize ati: “Mama wanjye yitabye Imana, yatangiye ataka umutwe, yavugaga ko umutwe umumereye nabi, tumujyana kwa muganga ahita yitaba Imana”.

Umubyeyi wa Bruce, Muteteli Helene yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Aganira na IGIHE, Bruce Melody yatangaje ko imihango yo gushyingura umubyeyi wabo iteganyijwe kuri iki Cyumweru ku itariki ya 16 Nzeri 2012 saa munani.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, abahanzi, n’abandi bagaragara muri muzika nyarwanda, kimwe n’abanyamakuru batandukanye banditse bihanganisha Bruce n’umuryango we, ko bababajwe n’urupfu rw’uwo mubyeyi.

Bertrand uzwi ku izina rya Dj Battizo, yagize ati"Imana imwakire mu bayo."

Mama wa Bruce Melody, yitabye Imana yari afite imyaka 46, Bruce Melody akaba ari umwana wa 2 mu bana 4 uyu mubyeyi asize ari imfubyi z’ababyei bombi, kuko na se ubabyara yitabye Imana Bruce afite imyaka 6 y’amavuko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .