00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless ni umufana ukomeye wa APR FC

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 March 2015 saa 11:13
Yasuwe :

Ingabire Jeanne d’Arc ukunzwe cyane mu muziki nka Knowless Kabebe ni umufana ukomeye wa ruhago mu Rwanda ariko by’umwihariko agakunda ikipe ya APR FC kuko ayibonamo ubushobozi n’ububasha bwo gustinda amakipe by’akarusho ikaba itwara ibikombe.

Mu kiganiro na IGIHE, Knowless yauze ko adakunze gukurikirana cyane ibijyanye n’umupira w’amagaru ariko akunda amakipe yo mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo ndi intyoza cyane mu bijyanye na ruhago ariko nkunda ikipe ya APR FC mba mbona ishoboye’.

Knowless ntakurikirana imibereho ya APR FC gusa ahubwo ngo azi n’andi makipe nka Mukura, Kiyovu, AS Kigali yose ahamya ko akomeye.

Kuva ku rukweto kugeza hejuru yari yambaye APR FC

Butera Knowless ntabwo akunda APR FC mu magambo gusa no mu myambarire ye arabigaragaza kuko ubwo yari i Rusizi yari yambaye imyenda y’umweru n’umukara amabara asanzwe yambarwa n’abakinnyi b’iyi kipe.

APR FC iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41 inganya na AS Kigali gusa ikayirusha ibitego bitanu.

Biteganyijwe ko ikipe ya APR FC izahura na Al Ahly mu Misiri mu Murwa wa Cairo ku itariki 4 Mata 2015 mu mukino wo kwishyura wa CAF.

Knowless Butera ni umwe mu bari guhatanira PGGSS ya 5 aho ari kumwe na Dream Boyz, Senderi, Bull Dogg, Active, TNP, Paccy, Jules Sentore, Rafiki na Bruce Melody.

Uretse amataratara n'amaherena ahandi hose yari yambaye APR FC
Bombi bashobora kuba bahuje ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .