N’ubwo nta byinshi yifuza kubisobanuraho, Fearless, uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, yagize icyo avuga ku kuba yaraje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwakozwe na IGIHE rw’abakobwa bavugwa cyane muri Showbiz nyarwanda bakunda kwambara utwenda tugufi.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Fearless yavuze ko yabyakiriye uko yabibonye, atarinze yerura niba byaramushimishije cyangwa se byaramubabaje. Anavuga kandi byinshi ku bijyanye n’uko yinjiye mu buhanzi.
Fearless ni umwe mu bakobwa baririmba mu njyana ya Hip-Hop. Ntaramamara cyane ariko azwi cyane mu ndirimbo nka “Nta Kuri Mbona” yafashijwemo n’abaraperi 7 basanzwe bazwi. Amenyerewe cyane kuri Facebook, aho akunda kugaragaza amafoto yambaye utwenda tugufi cyane.
Soma ikiganiro kirambuye Fearless yagiranye na IGIHE:
IGIHE: Twagira ngo utubwire ku buhanzi bwawe?
Fearless: Mfite indirimbo nshyashya yitwa “Nta Kuri Mbona”, iyi ndirimbo nayikoranye na Pacson, Young Grace, P’Fla, Jody, Green P, The Peace wo muri Street Mafia, Ama-G The Black na Neg-G The General. Indirimbo twayikoreye kwa Feezy Pro.
IGIHE: Ko mbona aba baraperi ari benshi cyane wabashije kubahuza ute?
Fearless: Narabahamagaye ndabibasaba, barabinyemerera. Nta n’umwe wigeze ungora.
IGIHE: Ni iyihe ndirimbo yawe yamenyekanye cyane?
Fearless: Iyo abantu babwira ko bakunda kuyumva ku ma radio ni “Nta Kuri Mbona”
IGIHE: Wakiriye ute kuba waraje ku mwanya wa mbere mu rutonde rwakozwe na IGIHE rw’abakobwa bo muri showbiz nyarwanda bakunda kwamba ubusa cyane?
Fearless: Uko nyine nta kundi.
IGIHE: Ese kuki kuri facebook ukunda kugaragara wambaye utwenda tugufi cyane?
Fearless: Utwo twenda tugufi ntatwo nzi?
IGIHE: Ese ugira umukunzi?
Fearless: Ntawe mfite
IGIHE: Habura iki ngo ugire umukunzi?
Fearless: Ntabwo ndajya mu byiyumvo (muri mood) neza, ndacyategereje tu bizizana.
IGIHE: Ni izihe gahunda ufite muri iyi minsi?
Fearless: Ndi gutegura ibitaramo ahantu hatandukanye nkabikorana n’abandi bahanzi, mu rwego rwo kurushaho kwimenyekanisha no kwegera abafana banjye.
IGIHE: Ubahe? Ubana na bande?
Fearless: Ndumva nta cyo nabivugaho
IGIHE: Ese ubona gute injyana ya Hip-Hop mu Rwanda?
Fearless: Hip-Hop mu Rwanda ni sawa iri gutera imbere.
IGIHE: Nta bantu bajya bagukwena kubera ko uri umukobwa mu muziki?
Fearless: Oya ntabo ahubwo baranshyigikira bakambwira ngo nkomereze aho.
IGIHE: Mbwira uko winjiye mu buhanzi nyir’izina?
Fearless: Nakundaga kuririmba Hip-Hop z’abandi nkajya ngendana Ecouteurs abantu bakajya banserereza ngo wazakoze ibyawe ukareka kuririba iby’abandi ngo ntangire nkore ibyanjye. Urugero ni nka P’Fla na musaza wanjye witwa The Peace. Nuko mfata gahunda yo kujya kureba Producer Davydanko ampa beat nyisubiriramo nandika n’amagambo. Kubera ko byari ubwa mbere namaze nk’amezi abiri n’igice. Nuko mbaninjiye mu buhanzi gutyo.
IGIHE: Umaze kujya mu buhanzi se hari abantu bakubwiye ku by’ubuhanzi bwawe, bakakubwira ko bakunda ibihangano byawe?
Fearless: Yego, kuri facebook, kuri telephone hose barabimbwira. Hari n’igihe bampamagara bakambwira ko bankunda kandi bambwira ngo nkomereze aho.
IGIHE: Ni iki wabwira abafana bawe?
Fearless: Abafana banjye ndabakunda, ndabasaba gukomeza kunshyigikira.
IGIHE: Bikunze kuvugwa ko abakobwa bakora injyana ya Hip-Hop banywa ku gahiye, ese wowe usomaho?
Fearless: Oya
IGIHE: Urakoze cyane kuri iki kiganiro tugiranye
Fearless: Urakoze nawe.
Kanda HANO urebe amafoto ya Fearless mu bihe bitandukanye
TANGA IGITEKEREZO