Munyana Diane umenyerwe ku mAzina y’ubuhanzi “Munyana Munyana” ni umuhanzi w’Umunyarwandakazi utuye muri Sweden, afite impano y’ijwi ryiza no kumenya gucurangisha ibikoresho bya muzika, ariko kugeza ubu ntaramenya aho akomora iyo mpano.
Mu Kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa IGIHE Olivier Muhirwa ubwo yari yaje mu Rwanda Munyaba yavuze ko nta wundi muntu wo mu muryango we azi waba warigeze kuririmba, avuga ko gusa hari uwari inshuti ya nyina umubyara wari uherutse kumubwira ko na nyina yaba yarigeze kuririmba muri korali, ariko ngo ntiyabihamya kuko nta wundi wari wabimubwira.

Munyana Munyana yavutse tariki 11 Ugushyingo 1988, avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, gusa nyuma yo kuburira nyina umubyara muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yajekurerwa n’undi muryango ari nawo wamujyanye muri icyo gihugu atuyemo cya Sweden.
Ubwo yaganiraga na IGIHE yari amaze umwaka umwe arangije icyiciro cya gatatu cy’amashuri makuru yigiye muri Suede mu ishami ry’Uburenganzira bwa muntu, ubu ni umukozi wa Komini muri icyo gihugu aho ashinzwe gukurikirana imikemurire y’ibibazo by’abana b’impunzi muri icyo gihugu batarahabwa ibyangombwa.
Munyana yavuze ko yatangiye gukunda muzika afite imyaka 5 gusa y’amavuko , yaje gutangira kwiga gucurangisha ibikoresho bya muzika ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko ahera kuri piano maze yoroherwa no kuyimenya kubera iyo mpano ye atazi aho ikomoka. Ubu amaze no kumenya kuvuza ingoma ndetse yanatubwiye ko yanagerageje gucuranga gitari akaza kubireka.
Akora muzika ye mu njyana ya “R&B “ n’iya “Slow “, amaze gushyira hanze indirimbo enye yaririmbye mu rurirmi rw’Icyongereza zirimo iyitwa “Mama ma told me” n’iyitwa “Stand up”. Avuga ko yatangiriye ku ndirimbo zo mu Cyongereza kuberako bitari kumworohera guhanga mu Kinyarwanda, ariko ngo ubu ateganya kugihangamo kuko amaze kukimenya neza.
Munyana uvugako akunda muzika Nyarwanda ndetse n’abahanzi Nyarwanda Yagize ati : “Nkunda kumva muzika Nyarwanda ariko cyane cyane indirimbo zo hambere. Nk’abahanzi b’ubu nkunda harimo King James, Meddy, The Ben, Miss jojo n’abandi. Gusa abahanzi nkunda cyane ni abo hambere nka Sebanani na Kamaliza kuko ari bo mbona ko bahanze muzika Nyarwanda.”
Munyana yadutangarije kandi ko mu buzima bwe busanzwe akunda gusoma ibitabo, agakina umupira w’amaguru ndetse akanakunda gutembera. Naho ibyo bamwe bakunda kumuvugaho ko asa na Rihanna yaduhakaniye ko adasa nawe, abivuga agira ati: “Abantu bajya bambwira ko nsa na Rihanna ariko mbasubiza ko ntasa na Rihanna ahubwo ari we usa nanjye.”
Umva zimwe mu ndirimbo ze:
TANGA IGITEKEREZO