- Wari uzi ko Radio Contact yari ifite studio?
- Ese waba wari uzi studio yabanje nyuma ya Jenoside?
- Wari uzi ko mu Rwanda hari amastudio arenga 45 n’ubwo avugwa cyane ari make?
Mu gutera imbere kw’umuziki nyarwanda, amastudio abigira uruhare runini. Mu Rwanda kuri ubu hari amastudio menshi arwanira guteza imbere umuziki nyarwanda. Mu busesenguzi bukorwa n’abatunganya umuziki (Producers), bagaragaza ko ubwinshi bwayo budahwanye n’umusaruro atanga.
Muri iki gice cya mbere twifuje kubanza kubagezaho amastudio ari mu Rwanda nyuma tukazabagezaho uko abayakoramo babona iterambere ry’umuziki nyarwanda.
Muri uru rutonde uramenyeramo uburyo hari imwe mu maradiyo yumvikana mu Rwanda yatunze studio yakorewemo zimwe mu ndirimbo zamenyekanye kandi zizwi. Uramenyeramo kandi n’amastudio ari mu zatangiye mbere y’izindi. Tuzanabagezaho amastudio yamenyekanye ariko atakibaho kuri ubu.
1. Unlimited Records ya Albert Niyonzima iba mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Biryogo, ahitwa Tarinyota munsi ya Grace Hotel. Ikorwamo na producer Lick Lick hamwe na Fazzo. Yakorewemo indirimbo nka Zoubedha ya Kamichi na The Ben, Inkoramutima ya Meddy, Kamere ya TNP, Naratomboye ya King James n’izindi.
2. The Focus bivugwa ko ari iy’idini rya Zion Temple ikayoborwa na Mans. Ikorwamo na Producion iba mu Karere ka Kicukiro ku muhanda ugana kuri Bralirwa. Ikorerwamo na Producer Lick Lick, Producer Youssufu Muhoza, Jackson Daddoey (bivugwa ko yaba yaravuyemo), Producer DJ B (ufite n’indi studio akoreramo). Indirimbo ya mbere yakorewemo ni Umwamikazi ya Kamichi na Bablee, izindi zakorewemo ni indirimbo za Dream Boyz nka Mumutashye na Bella, Aho Ruzingiye ya Kamichi, Imari Iziritse (version II) ya Pacson na All Stars.
3. Hope Street Studio bivugwa ko ari iya mushiki wa Producer Gatsinda Jean Paul uzwi nka Jay-P . Iba i Remera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, igakorera mu nyubako ya Minisitiri Bazivamo Christophe mu gikari, ikorerwamo na Jay-P. Yakoze indirimbo Gikomando ya Rafiki, Nzakubona ryari ya King James, Haguruka ya Miss Jojo, Rekana Nabo ya Elion Victory na Sakwe Sakwe ya Kitoko, Party ya Just Family.
4. Bridge Studio ya Jacques uwizeyimana uzwi ku izina rya Jack Ross. Iba mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Biryogo ku muhanda ugana kuri Avenue Paul VI. Iri imbere ya Grace Hotel ikaba ituranye na Unlimitted Records. Ikorerwamo na Producer Junior. Yatangijwe na Nicolas Mucyo yitwa Amnet Studio; yari iya Nzeyimana Emile ahita ayita Bridge Records icyo gihe yabaga i Remera mu Giporoso. Yakorewemo indirimbo nka Akaramata ya Meddy, Nsubiza na Kuki za Emmy, Adelphina ya Knowless n’izindi.
5. Celebrity Music Studio ikorera mu Gatsata, ikorerwamo na Producer Jimmy ari nawe nyirayo. Iba aho bita ku gataje mu rupangu rwabayemo igihe kinini itsinda rya Just Family. Yakorewemo indirimbo zayo nyinshi za Just Family, umuhanzi Jozzy ndetse n’indirimbo imwe zitamenyekanye y’umunyamakuru Mr One.
6. Ibisumizi ya Gatsinzi Emery (Riderman) ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Biryogo mu aho bita Tarinyota. Nta mukozi uyikoramo ushikamye mu by’ukuri. Gusa iba isimburanirwamo n’abaproducer baba bavuye mu yandi mastudio ari bo Karuhije Kazungu Philbert bita T-Brown, Karamuka Jean Luc uzwi ku izina rya Junior Multisystem, Fazzo, na Davydenko Ashraf. Indirimbo yakorewemo izwi ni Umurashi ya Riderman.
7. Narrow Road Studio y’Umunyarwanda witwa Ezra Kwizera uba mu gihugu cya Canada; ikoreramo na Producer Piano. Iba mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo, ruguru gato ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda. Indirimbo zamenyekanye zavuyemo ni nka Urukingo ya Urban Boyz, Harabura Iki ya King James na Princess Priscilla, Ngwino Undebe ya Kamichi, Mbabarira ya Princesse Priscilla, Hood Inyumve na Afande za K8, DJ ya Kitoko na K8, Nzakwizirikaho ya Uncle Austin. Ikorerwamo na Producer Patrick Bugingo uzwi ku izina rya Pastor P.
8. Kina Music Studio ya Ishimwe Clément akaba ari nawe Producer uyikoreramo. Ikorera mu Karere ka Nyarugenge umurenge wa Rwezamenyo akagari ka Kabuguru ya II. Indirimbo zakorewe muri iyi studio ni Imyaka 3 ya Cassanova, Igire Hino ya Miss Jojo na Faycal, Mbohora na Uranzi za Faycal, Inshuti Nyanshuti ya The Ben, Mbohora ya Faycal, Nkwite Nde ya Riderman, Buhoro Buhoro n’izindi ndirimbo nyinshi ziri kuri ‘Umvandimwe’, album nshya ya King James.
9. Top 5 Sai y’uwitwa Patrick Uwineza . Ikorerwamo na Procer Jean Luc na Junior bakomoka muri Congo (RDC). Ibarizwa mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu kagari ka Menge. Niyo yonyine ifite urubuga rwa internet www.top5sai.com itangarizaho amakuru yayo n’ay’abahanzi bahakorera. Yakorewemo indiriimbo nka Agaca ya Neg-G The General, Ikirori ya The Brothers, Igikara ya Dr Claude n’izindi.
10. Studio ya Contact FM yakorwagamo na Producer Jay-P. Iherereye muri studio za Radio Contact Fm aho ifite icyumba cyayo cyihariye ikoreramo. Ni mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye ahitwa Ziniya iruhande rwa PAM. Yakorewemo indirimbo nka Tukabyine, Arasharamye, Igipende, Igitwenge, Icyaro, In da Club ya Lil-G, Sinareka Umuziki ya Sister Mireille na Jay-P. Gusa iyi studio ntigitunganyirizwamo indirimbo nk’uko umwe mu banyamakuru b’iyo Radio yabitangarije IGIHE.com.
11. Cool Vibes ya Maitre Jado mu Karere ka Muhanga mu nyubako y’uwitwa Jacques. Yakorewemo na Producer Dj B, Dj Foro, ubu ikorerwamo na Producer Aimable. Yavuyemo indirimbo yitwa Rendez-vouz ya Bull Dogg na Jay Polly bo muri Tuff Gangz.
12. One Way yari iya Happy. Ni Studio yabimburiye studio zose mu Rwanda, nyuma ya Jenoside. Yatangiye yitwa S&H Sound Records yari iya Happy n’umukunzi we Sara. Nyuma y’uko batandukanye yaje guhinduka One Way Studio.
Yakorewemo n’abaproducer bose twavuze haruguru barimo Jay-P, Lick Lick. Yakorewemo indirimbo nk’Umunsi Ucyeye ya Diplomate na Lick Lick, Umuhoza ya Puff-G, Igipimo ya Meddy, Za mu bandi ya Riderman, Black Angel ya UTP Soldiers na Jackson Daddoey, Ubona ko uri nde ya Jackson Daddoey. Yaguzwe na Cebz, kuva ubwo irazima, ntikivugwa.
- N’ubwo tuzakomeza kubagezaho andi mastudio mu bice byacu bikurikira bwose, uramutse uzi indi studio ukeka ko twaba tutazi cyangwa ufite ikindi gitekerezo watwandikira kuri [email protected] .
TANGA IGITEKEREZO