Alain Muku yavuze impamvu hari amagambo yakuwe mu ndirimbo ‘Rwagitima’ ya Nsengiyumva

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2019 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Alain Mukurarinda ureberera inyungu z’umuziki w’umuhanzi Nsengiyumva François umaze kwamamara nka Igisupusupu, yavuze impamvu hari amagambo amwe bavanye mu ndirimbo baherutse gushyira hanze yise “Rwagitima”.

Rwagitima’ ni indirimbo yari isanzwe izwi n’abantu benshi bitewe n’amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Nsengiyumva arimo kuyiririmba.

Icyo gihe amateka ye yari atarahinduka, akiririmbira udufaranga tw’intica ntikize mu masoko n’utubari two mu Karere ka Gatsibo.

Indirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu itandukanyeho gato n’iyo abantu benshi bazi kuko hari amagambo amwe atarashimwaga na benshi yakuwemo, agasimbuzwa andi anoze.

Mu ya mbere hari aho agira ati “Umwana iyo ujya kumukunda urabanza ukamweseya ukamurundiramo.” Aya magambo yasimbujwe andi aho mu ndirimbo nshya agira ati “Umwana kumukunda urabanza ukamumenya, ugasanga umwana akunda undi, iyo bangana batangana[…]”

Alain Mukurarinda yabwiye Radio Rwanda ko kuba iyi ndirimbo yagiye hanze igakundwa na benshi ari ikintu cyerekana ko kuba Nsengiyumva amaze kwamamara atari ibintu byabayeho nk’impanuka.

Ati “Ni indirimbo yari isanzwe izwi, yayicuranze hirya no hino ku masoko no ku maduka. Hakaba hari ibyahindutsemo ariko ntabwo byakuyeho ko abantu benshi muri rusange bayishimiye. Binagaragaza ko kuba yarasohoye ziriya ndirimbo ebyiri zabanje akamenyekana cyane bitari ibintu by’imikino cyangwa ibintu by’amahirwe.”

Yabajijwe icyo avuga ku bantu batishimiye uburyo iyi ndirimbo yahinduwemo hakavanwamo amagambo amwe, Mukurarinda avuga ko bitakuyeho uburyohe bwayo.

Ati “Ibyo bitekerezo by’abantu bavuze ko hari amagambo yakuwemo twabibonye, ndetse hari n’abavugaga ko byatumye itaryoha nk’iya mbere ariko ni uburenganzira bwa buri wese kuvuga ibyo atekereza ni nk’uko natwe ku ruhande rwacu nk’ikipe ireberera inyungu ze dufite uburenganzira bwo kuvuga tuti turabona iki kintu kitubangamiye cyangwa se kibangamiye abanyarwanda muri rusange. Ikindi nakongeraho ni uko aho iyo ya mbere iri ntabwo yahavuye, ushaka kumva iya mbere azayumva n’ushaka kumva inshya azumva iyo.”

Alain Muku avuga ko n’ubwo hari ibyahinduwemo bitakuyeho kuba yarebwe cyane, kuko mu mateka y’u Rwanda ari imwe mu ndirimbo zibashije kurebwa inshuro nyinshi mu gihe gito.

Ati “Amagambo yari arimo njyewe nk’umujyanama nabiganiriyeho na Nsengiyumva, byumvikane ko aya magambo yari akojeje isoni igitsinagore. Ntabwo ushobora kujya hariya ngo uvuge ngo ‘bareseya’, ni imashini se ? Ariya magambo twayavanyemo n’iriya Mariya Jeanne aribwo tukiyirangiza kuko yari yarakozwe kera dutegereje igihe izasohokera.”

Umunyamakuru yamubajije niba muri ‘Mariya Jeanne’ ho wenda baba hatari amagambo bibagiwe gukuramo avuga atari byo kuko nta jambo ririmo rikojeje isoni.

Ati “Ntabwo twabyibagiwe ahubwo muri Mariya Jeanne nta magambo ateye ikibazo arimo, ntayo. Abashidikanya bazamubwire abasobanurire ibyo yaririmbye. Hari indirimbo nyinshi ku maradiyo zaba iza Kinyarwanda n’inyamahanga zikubye gatanu Mariya Jeanne.”

Amajwi y’iyi ndirimbo ’Rwagitima’ yatunganyijwe na Jay P naho amashusho akorwa na Fayzo.

Hagaragaramo, imyambarire ya kera, imbyino za Kinyarwanda n’izo ku Nkombo. Harimo kandi bamwe mu bantu bamenyerewe muri filime nka Umunyarwenya Makanika, Kirahinda ukina muri City Maid n’abandi.

Nsengiyumva amaze gukora indirimbo eshatu zose zakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Yahereye ku yitwa ‘Mariya Jeanne’ ubu imaze kurebwa inshuro zikabakaba miliyoni ebyiri kuri YouTube naho ‘Icange’ imaze kurebwa izigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane.

‘Rwagitima’ mu gihe cy’iminsi ibiri imaze kuri uru rubuga imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi Magana abiri.

Nsengiyumva François yashyize hanze indirimbo ye Rwagitima
Umugore wa Nsengiyumva n'umwana we bitabiriye ifatwa ry'amashusho hamwe na Alain Mukurarinda (hagati) ucunga inyungu z'uyu muhanzi
Nsengiyumva amaze iminsi yishimana n'abakunda ibihangano bye, mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Reba Rwagitima, indirimbo nshya ya Nsengiyumva


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .