Impano nshya mu muziki! Sherry Uwase yasohoye indirimbo yise “Gerayo”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Umubare w’igitsinagore mu muziki Nyarwanda benshi bahamya ko ukiri hasi, icyakora uko iminsi yisunika hari abagenda batinyuka bakawinjiramo ndetse bagaragaza n’ubushake. Sherry Uwase ni umwe mu bakobwa bavuga ko binjiye mu muziki ubutareba inyuma.

Ibi uyu muhanzikazi yabibwiye IGIHE nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya gatatu yise “Gerayo”. Nubwo ari iya gatatu yasohoye we arayifata nk’iya mbere ifunguye intangiriro ye mu muziki agiye gukora afite gahunda.

Iyi ndirimbo nshya “Gerayo” ya Sherry Uwase ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira umuntu wese ko azagera ku ndoto ze mu gihe azashyiramo imbaraga ndetse agakora cyane akirinda ibimuca intege.

Yagize ati ”Kabone nubwo wahura n’ibigeragezo binyuranye ariko iyo ushyizemo imbaraga birangira ugeze ku nzozi zawe.”

“Mu bushobozi waba ufite bwose, inzozi zawe ni imbuto utera wifuza ko izashibukamo igiti gishikamye. Niba uyu munsi ubona inzozi zawe zisa n’izihagaze, fata umwanya utuze, uruhuke; uzasubukure urugendo rwo kuzikabya ufite icyerekezo gihamye. Igihe uzumva ko witeguye, uzazikorera utizigamye, kandi uzabona intsinzi y’agahebuzo. Uzabigeraho!”

Avuga ku muhate agiye gushyira mu muziki, Uwase yagize ati ”Natangiye mu 2015, indirimbo ya kabiri nayisohoye mu 2017, iya gatatu ni iyi. Mbere nagorwaga no kuba ntarabiha umurongo ngo numve ko aribyo ngiye gukora ariko ubu meze neza namaze gufata gahunda.”

Uwase avuga ko nk’umuhanzikazi agiye gushyira itafari rye ku iterambere ry’umuziki w’abagore mu Rwanda cyane ko umubare wabo utari hejuru.

Abajijwe niba bitazamwicira akazi, yagize ati ”Oya rwose ntabwo bizakica kuko ngira amasaha y’akazi ubundi nkabona kujya muri ibyo byose, ku kazi bo baranshyigikiye kuko usanga badusaba kugaragaza impano zacu rero nta kibazo byanteza.”

Uwase avuga ko ubu yiteguye neza gukora umuziki ashyizeho umuhate ndetse ari ibintu biteguye. Nyuma y’iyi ndirimbo ngo afite izindi nyinshi azahita asohora ndetse zarangije gukorwa akaba asigaje kuzisangiza abakunzi ba muzika.

Sherry Uwase yasohoye indirimbo nshya yise “Gerayo”
Uwase ni umwe mu mpano nshya z'abakobwa bari mu muziki Nyarwanda
Sherry Uwase, indirimbo yashyize ahagaragara ni iya gatatu yakoze
Uwase yiyemeje gushyira itafari rye ku iterambere ry’umuziki w’abagore mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .