Mani Martin yahuriye ku rubyiniro n’Umuyapanikazi waciye agahigo mu kuvugiriza mu buryo bwa muzika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2019 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Mu bitaramo Mani Martin arimo bizenguruka u Buyapani birimo ibyibanda ku gusakaza ubutumwa bw’amahoro, yakoze icyo yahuriyemo n’Umuyapanikazi udasanzwe waciye agahigo mu kuvugiriza.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, Mani Martin yataramiye mu mwiherero UNICEF itegurira abana bo mu Ntara ya Fukushima mu Buyapani.

Yahuriye ku rubyiniro n’umukobwa wahawe igihembo cy’umuntu wa mbere ku Isi mu Kuvugiriza mu buryo bwa muzika witwa Akiko Shibata.

Mu myaka yashize aha mu Buyapani ngo abana bigeze kubuzwa kujya basohoka hanze kuko bahuraga n’ibyorezo bituruka ku ngaruka z’ibisasu kirimbuzi byatewe n’Abanyamerika i Hiroshima na Nagasaki.

UNICEF rero yashyizeho umwiherero mu buryo bwo kubonera abana byibura umunsi umwe wo kujya ahantu bakishimisha bagakina bakanataramirwa.

Umuhanzi umaze kwandika izina mu muziki wa Kinyafurika, Mani Martin ari mu batumiwe kubataramira, aho yahuriye n’abandi bahanzi b’Abayapani.

Ati “Nahagiriye umugisha wo guhura n’abandi bahanzi b’Abayapani barimo umukobwa uzenguruka Isi akora ibitaramo akoresheje ikivugirizo; amaze imyaka ibiri ariwe wa mbere ku Isi muri ubwo buhanga bwo kuvugiriza mu buryo bwa muzika.”

Mani Martin yavuye mu Rwanda muri Gicurasi 2019 aho uyu muhanzi yatumiwe mu bitaramo bitandatu bizenguruka mu mijyi itandukanye yo mu Buyapani.

Icyo gihe yabwiye IGIHE ko ikigenderewe muri ibi bitaramo ari ugusakaza ubutumwa bw’amahoro. Ati “Ahanini ibi bitaramo bigamije gusakaza ubutumwa bw’amahoro binyuze mu muziki.”

Mu bitaramo yatumiwemo birimo ibizitabirwa n’urubyiruko rw’Abayapani rwo muri za kaminuza.

Anategerejwe kandi mu birori azaririmbamo byitwa ‘Rwandaful Summer’ bizitabirwa n’umuryango w’abanyafurika batuye mu Buyapani by’umwihariko Abanyarwanda.

Ibi bitaramo byose byateguwe n’Umuryango udaharanira inyungu uteza imbere uburezi mu Rwanda ‘NPO Think About Education in Rwanda’ uterwa inkunga n’Abayapani.

Mani Martin yatumiwe mu bitaramo byateguwe n’Umuryango udaharanira inyungu uteza imbere uburezi mu Rwanda ‘NPO Think About Education in Rwanda’ uterwa inkunga n’Abayapani
Mani Martin amaze ukwezi mu Buyapani

Akiko Shibata aza ku isonga ku Isi mu kuvugiriza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .