Marina yasohoye amashusho y’indirimbo yakoranye na Kidum ihanura abaririmba urukundo batagira

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kanama 2019 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Uwase Ingabire Marina uri mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Kidum uri mu bahanzi bakuze mu muziki wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi ndirimbo bise ‘Mbwira’ amashusho yayo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2019. Amajwi yayo yakozwe na Made Beats naho amashusho afatwa na Julien BMjizzo.

Marina yabwiye IGIHE ko bagize igitekerezo cyo gukora indirimbo nk’iyi babikomoye ku byamamare biririmba urukundo ariko mu buzima busanzwe ntabe arirwo bereka abo bakundana.

Ati “Ni ibintu twahereye muri studio tubiganiraho, igitekerezo kiza gutyo. Twari turi kwibaza ikintu twaririmbaho, birangira tubonye ko hari igihe abahanzi baririmba ibintu bitandukanye nibyo bakora mu buzima busanzwe. Ugasanga umuntu yirirwa aririmba urukundo atanarurimo.”

Yavuze ko ikintu gikomeye yungukiye ku gukorana na Kidum harimo abafana bashya yungutse mu Burundi aho n’ahandi hose muri Afurika y’Ibirasirazuba.

Nyuma y’iyi ndirimbo Marina avuga hari indi mishinga myinshi ari gutegura gushyira hanze, avuga ko album ye ya mbere ayitekereza ariko akaba azayishyira hanze uyu mwaka.

Marina ubu afashwa n’inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane Music Label ihagarariwe na Bad Rama. Ubusanzwe avuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, afite imyaka 22. Ni umwana w’imfura mu bana babiri.

Ni umukobwa ukataje muri muzika n’ubwo bamwe bamufata nk’umwana ugikambakamba muri uru ruganda. Muri Gashyantare yizihije isabukuru y’imyaka ibiri amaze atangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.

Umuziki we wiganjemo indirimbo z’urukundo zinyura benshi zikururutsa imitima y’abari kurwiyumvamo kubera imitoma aba yungikanya.

Naho Jean Pierre Nimbona amaze kwamamara mu muziki wa Afurika y’Iburasurazuba nka Kidum Kibido, bahuriye mu ndirimbo mu bakuze bagifite umuvuduko wo kugendana n’ibigezweho bigatuma aba umwe mu bahora bahagaze bwuma mu muziki.

Ari mu bahanzi bafashe ibendera ry’umuziki w’i Burundi mu gihe kirenga imyaka 20, kandi agahorana umwihariko wo kutajya ava mu mitwe y’abakunda umuziki no guhora agendana na buri kiragano kimusanze mu muziki. Kidum ubu afite imyaka 44.

Marina muri iyi ndirimbo ye na Kidum baba bavuga ku bahanzi baririmba urukundo batarwereka abo bakundana
Marina ari mu bakobwa bahagaze neza muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .