Meddy yavuze abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania ashaka gukorana na bo indirimbo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ugushyingo 2018 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy], amaze icyumweru kirenga amenyekanisha ibihangano bye muri Tanzania, ndetse afite gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye muri iki gihugu.

Uyu muhanzi amaze kwamamara muri Tanzania kubera indirimbo ye yitwa ‘Slowly’ yakunzwe bihambaye n’abakurikirana umuziki.

Mu kiganiro na Bongo5 yavuze ko ashaka gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Tanzania.

Ati” Dar es Salaam naje gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye baho bakomeye no kumenyekanisha impano yanjye muri Tanzania muri rusange. Indirimbo zanjye zirimo Slowly na Lose Control, zirakunzwe cyane rero naje kureba uko isoko rya hano ryifashe.”

Yakomeje avuga ko ari kuganira n’abahanzi bo muri Wasafi, Ben Pol, Ali Kiba na Vanessa Mdee ku buryo bakorana indirimbo mu gihe byaba bimukundiye bose . Gusa yavuze ko atavuga byinshi kuko ashaka gutungura abakunzi be.

Meddy yanavuze ko abona umuziki w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ku rundi rwego mu minsi iri imbere bitewe n’uko ibihugu bitandukanye birimo kwihuta mu iterambere kandi kikaba ari kimwe mu bisabwa ngo umuhanzi agere kure.

Meddy ari mu bitaramo bizenguruka akarere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bikorwa bya muzika ye. Kuwa 29 Ukuboza afite igitaramo i Burundi aho azava yerekeza mu Rwanda akazahakorera igitaramo gitangiza umwaka cya East Africa Party kizaba ku wa 1 Mutarama 2019.

Mu minsi ishize yagaragaye ari muri Studio ya Wasafi ari kumwe na Diamond Platnumz, bari gufata amajwi y’indirimbo itarigeze imenyekana uko yitwa cyangwa ibindi bijyanye nayo kuko mu mashusho bari bashyize hanze ibyo bavugaga bari babikase.

Umva Slowly ya Meddy ikunzwe na benshi muri iyi minsi

Meddy ari mu mushinga w'indirimbo n'abahanzi batandukanye muri Tanzania
Mu minsi ishize Meddy yahuye na A.Y

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .