00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nemeye ko urukundo rubaho! Meddy yesheje agahigo mu ndirimbo ye nshya; Melodie ahabwa umukoro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Izina rya Meddy riri ku isonga mu ari kugarukwaho mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, biturutse ku ndirimbo ye imaze iminsi isaga ine igiye hanze yise ‘My Vow’ yahimbiye umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia baheruka kurushinga muri Gicurasi uyu mwaka.

‘My vow’ ni indirimbo imeze nk’indahiro ku bashakanye cyangwa se abakundana aho umugabo aba abwira umukunzi we, ko atazigera amusiga kandi ariwe azashyira imbere kuruta ibindi byose.

Hari aho Meddy aririmba ati “Imana yampaye umugore. Umugore wanjye ni we wa mbere muri byose. Yankundiye uko ndi, avuze Isi yose kuri. Unkunda kuruta uko nikunda, ndashaka ko ubimenya. Uranyizera cyane kurusha uko niyizera, nshaka kuguha urukundo. Iyo mfunze amaso, mba nzi ko uri iruhande rwanjye ubuziraherezo.”

Akomeza abwira umukunzi we ko yamusengeye igihe kinini none, akaba amuhaye isezerano ko impano y’urukundo yahawe n’Imana atazigera ayipfusha ubusa. Avuga ko urukundo rwabo ruzaba urw’ubuziraherezo. Ati “Nkukunda nk’uko Imana ikunda urusengero, ntawe uzigera afata umwanya wawe.”

Iyi ndirimbo kuva yajya hanze yasamiwe hejuru, ndetse ituma Ngabo Médard Jobert [Meddy], yiganza cyane mu mashakiro y’imbuga nkoranyambaga ndetse izina rye rikaza mu biri kugarukwaho cyane ku mbuga zitandukanye ziganjemo Twitter mu Rwanda.

-  Indirimbo ya Meddy yakoze amateka

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 22 Nyakanga, nyuma y’iminsi ibiri gusa igeze ku rubuga rwa YouTube yari imaze guca agahigo ko kuba indirimbo ya mbere y’Umunyarwanda irebwa inshuro miliyoni mu gihe gito.

Akenshi kugira ngo indirimbo z’abahanzi Nyarwanda benshi zirebwe na miliyoni, bisaba ibyumweru cyangwa ukwezi ngo bigerweho, ariko Meddy yaciye uyu mugozi yongera kwerekana ko ari umuhanzi mpuzamahanga.

Kurebwa ku rwego rwo hejuru kuri ‘My Vow’ byari ibintu byigaragaza ko iza kugera kuri uyu mubare, kuko ikimara kujya hanze mu gihe cy’amasaha make yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 500.

Meddy akimara kubona ibiri kuba kuri iyi ndirimbo ndetse akaba ari bwo bwa mbere byari bibaye ku muhanzi Nyarwanda, indirimbo ubwo yari imaze kugira abantu ibihumbi 600 bayirebye nyuma y’umunsi gusa igiye hanze yanditse kuri Twitter, ati “Imana yabaye iyo kwizerwa ibihe byose kuri njye.”

Abandi bantu batandukanye bagereranyije Meddy n’umuhanzi ufite akeza kigura, nka Niwemwiza yaranditse ati “Umunyarwanda ati akeza karigura. Meddy iyi ndirimbo ituma ibyiyumviro byose by’umubiri bikora, amarangamutima nayo ntasigare.”

N’ubusanzwe Meddy afite indirimbo zatumye yanikira benshi mu bahanzi Nyarwanda zirimo ‘Slowly’ imaze kurebwa inshuro miliyoni 52, ‘Dusuma’ yakoranye na Otile Brown imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 30.

Indirimbo ya Meddy yujuje miliyoni y'abayirebye kuri YouTube mu gihe gito

-  Meddy yaguze ‘views’?

Indirimbo ya Meddy ikijya hanze kubera umuvuduko yatangiye kurebwaho, hari benshi batangiye kuvuga ko yaba yaguze abayirebye ‘views’, ndetse ni yo nkuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko, ugiye mu bitekerezo yongeye kubyutsa kuri ‘Slowly’ bihita byigaragaza ko ari ukubeshya. Hari abafana benshi bayibonye batari bazi izindi ndirimbo z’uyu muhanzi baruhukira kuri iyi ndirimbo ye yakunzwe kurusha izindi ndetse hari n’abagarukaga kuyiteraho akajisho bamubwira ko arenze kuba umuhanzi ahubwo ari umutungo w’igihugu.

Uwitwa Cláudia Coco, yagiye ahatangirwa ibitekerezo kuri ‘Slowly’ ati “Hano Mozambique ni yo igezweho, Meddy wanjye urakunzwe nk’umwana uri ku ibere.”

Undi yanditse ati “Niba uri hano nyuma yo kumva ‘My Vow’ mpa like. Meddy uri umunyempano.”

Uwitwa Lukyamuzi Aminar utigeze avuga igihugu akomokamo ari bigaragara ko atari Umunyarwanda we yavuze ko nyuma yo kumva iyi ndirimbo nshya ya Meddy yavuze ko agiye kumva indirimbo zose za Meddy nyuma yo kumva ‘My Vow’.

Ibi ni kimwe mu bigaragaza ko Meddy atigeze agura ‘views’ na gato. Ikindi urebye ibitekerezo birenga ibihumbi birindwi biri kuri iyi ndirimbo nabyo ubwabyo ntabwo ari bike abaye yaguze ‘views’ ntabwo byaba bingana gutya kandi byose bigaragara ko ari iby’ukuri.

Mu minsi icumi ishize uyu muhanzi yari afite abamukurikira kuri YouTube barenga ibihumbi 576, ariko nyuma yo kujya hanze kwa ‘My vow’, ubu afite abarenga ibihumbi 614.

-  Meddy yagaruriye abantu icyizere cy’uko urukundo rukibaho!

Muri benshi batanze ibitekerezo bagaragaje ko uyu muhanzi yongeye kwerekana ko urukundo ruriho. Nk’uwitwa Umukarani, yanditse agaragaza ko abiganjemo abakobwa basheshe urumeza nyuma yo kumva indirimbo ya Meddy.

Muri iyi minsi abiganjemo urubyiruko ariko nyuma y’iyi ndirimbo ya Meddy bamwe bagaragaje ko yatumye babivamo ibyo bari bihaye.

Uwitwa Xavier we yanditse ati “Indirimbo nshya ya Meddy yatumye numva nshaka kurushinga.”

Mugenzi we wundi we yanditse ati “None se nyuma yo kubona ‘My Vow’ ya Meddy gahunda ya ‘Nta gikwe’ muracyayikomeje cyangwa ninjye wabivuyemo gusa?”

Nyampinga w’u Rwanda yanditse kuri Twitter na we agaragaza ko yanyuzwe n’iyi ndirimbo ya Meddy. Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwe harimo Mutesi Jolly wambaye iri kamba mu 2016, wavuze ko Meddy yongeye kumwereka ko urukundo rw’ukuri rukibaho.

Ati “Ndi gukata ibitunguru ubu. Ndakubwiza ukuri ninjye Jolly we ntabwo banyinjiriye muri konti ntugire ikibazo. Meddy yatumye nizera ko urukundo rubaho.”

Kuri ubu butumwa bw’uyu mukobwa kandi hari uwaje ahita avuga ko Meddy yakoze akazi gakomeye kuko bigorana kwemeza Jolly.

-  Indirimbo ya Meddy yasusurukije Abanyarwanda bari muri Guma mu Rugo

Guhera ku wa 17 Nyakanga abantu bo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro bari muri gahunda ya Guma mu Rugo mu minsi 15.

Ni ingamba nyuma y’ubwiyongereye bukabije bw’abarwayi ba Covid-19 babaye benshi mu gihugu ariko na none bikaba akarusho muri utu duce twabaye dushyizwe mu rugo.

Indirimbo ya Meddy ikijya hanze benshi banditse bagaragaza ko n’ubwo hari uturere abantu bari mu bibazo ariko hari benshi yongeye gusa nk’irangaza ntibaheranwe n’agahinda.

Nko kuri konti ya Ambasade y’u Budage mu Rwanda banditse bagaragaza ko iyi ndirimbo ari nziza kandi hari icyo yafashije bamwe muri ibi bihe bikomeye. Bati “Dukeneye indirimbo nk’iyi, ziduha ibyiringiro muri ibi bihe bitoroshye tukizerera mu rukundo.”

Undi yanditse ati “Abanyarwanda birengagije ibibazo bya ‘Guma mu rugo’ bari kuba ‘views’ z’indirimbo ya Meddy.”

Uwiyise Duke of Kicukiro we yanditse agaragaza ko uretse wenda ibyo abantu bari kuvuga ko Meddy yesheje agahigo, ibiri kuba byose kuri uyu muhanzi bikwiriye kwereka abantu ko urukundo buri gihe rutsinda.

-  Bruce Melodie yahawe umukoro…

Muri Werurwe uyu mwaka Bruce Melodie uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yakije umuriro nyuma y’amajwi ye yagiye hanze yishongora ku bahanzi bagenzi be, barimo abo byaketswe ko ari Meddy na The Ben bamaze kugeza umuziki w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Mu butumwa bwagiye hanze uyu muhanzi yari ari kuganira n’inshuti ye yitwa Emmy, ayibwira ko iki ari igihe cye bityo adakwiye kugereranywa n’abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.

Icyo gihe yagize ati “Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe na we. Abo basore banyu b’abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.”

Yakomeje avuga ko abahanzi (Meddy na The Ben) ari abanebwe babi, cyane ko bakora akaririmbo kamwe mu mwaka mu gihe we akora cyane.

Bruce Melodie wavuze atya yigeze kuvuga ko abahanzi bamubanjirije bagezweho akunda Meddy na The Ben, ariko avuga cyane ko Meddy ari umuhanzi ufite ukuntu akora bucece kandi amaze kumenyekana ku ruhando rwa Afurika.

Icyo gihe yavugishije benshi ku mbuga zitandukanye bamubwira ko adakwiriye kwigereranya na Meddy ko byonyine indirimbo zose afite uteranyije abamaze kuzireba kuri YouTube Slowly yazikuba.

Nyuma y’aho iyi ndirimbo ya Meddy ikoze amateka ikarebwa na miliyoni imwe mu minsi ibiri mu gihe iyo Melodie aheruka gushyira hanze byonyine ifite abayirebye miliyoni mu kwezi hari bamwe bongeye kuvuga ko Melodie yari yarengereye.

Uwitwa No Brainer yagize ati “Meddy ni we muhanzi ukomeye u Rwanda rwagize kandi ni umwe mu bakomoka muri Afurika bazaba bahagarariye umugabane mu minsi iri imbere.”

Undi we yahise yanditse agaragaza ko Meddy arenze cyane Melodie.

Parfait Kale yanditse ati “My Vow nizere ko Meddy yasubije Bruce Melodie mu bikorwa.”

Ibi ahurizaho n’ukoresha amazina ya @joliemine_ kuri Instagram wavuze ati “Meddy turakwemera pe ushoboye akazi ureke ibya bariya bana baje ejo bari kwiyumva.” Aha ukurikije umuriro watse mu minsi ishize uhita wumva ko yashakaga kuvuga Bruce Melodie.

-  Reba indirimbo ya Meddy yatumye benshi bacika ururondogoro

-  Reba ibitekerezo bya benshi ku ndirimbo ya Meddy

Meddy yakoze amateka atarakorwa n'undi muhanzi mu Rwanda
Iyi ndirimbo ya Meddy yayihimbiye umugore we ariko yakoze ku mitima ya benshi
Iyi ndirimbo yazamutse mu buryo bwihuse
Meddy ari mu bari gushakishwa cyane kuri Twitter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .