Oda Paccy yasinyishije umuhanzi wa mbere muri Empire Records

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2019 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique wamamaye mu muziki nka Oda Paccy uherutse gushinga inzu itunganya umuziki yise ‘Empire Records’ ikorera mu Gatsata; yiyemeje gutangira gufasha abahanzi bakizamuka ndetse anahita asinyisha uwitwa Alto.

Uyu musore ubusanzwe witwa Dusenge Eric ni we muhanzi wa mbere wasinyanye amasezerano na Empire Records, bakaba bagiye gukorana imyaka ibiri.

Yanahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Uzansaza’ yakorewe muri iyi studio.

Oda Paccy uhagarariye Empire Records, yabwiye IGIHE ko uretse uyu muhanzi, bafite gahunda ndende yo guteza imbere umuziki nyarwanda by’umwihariko uw’abahanzi bakizamuka.

Ati “Alto twasinye imyaka ibiri yo gukorana. Naho ibijyanye n’abandi bahanzi dushobora gufasha, agaseke karacyapfundikiye gusa twifuza gufasha benshi bafite impano.”

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Oda Paccy yatangije Empire Records. Icyo gihe yavuze ko yifuza guhindura byinshi muri muzika nyarwanda ndetse no kuri we.

Empire Records igamije guteza imbere umuziki nyarwanda muri rusange, gukorana n’abahanzi bakizamuka ndetse n’abamaze kugera kure.

Ikoreramo Junior Multi System wakoranye cyane bya hafi n’uyu muhanzikazi kuva kera agitangira ibikorwa by’umuziki n’ubu bakaba ari inshuti magara, ndetse igiye gutangira no kujya itunganya amashusho.

Reba indirimbo ya mbere Alto yakoreye muri Empire Records


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .