Uyu muhanzi uri kuzamukwa azwi cyane mu magambo atangira ( intro) y’indirimbo ya Pacson yitwa ‘Go Hard’.
Ni umwe mu batanga icyizere mu minsi iri imbere nyuma yo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ze za mbere zirimo n’iyo yambye arwaye kwa muganga.
Uyu musore yabwiye IGIHE ko kuba yaragaragaye muri iyi ndirimbo abifata nk’akabando yicumba mu muziki we, kuko hari byinshi bimufasha akenshi muri uru ruganda yinjiyemo mu mwaka ushize nk’umuhanzi.
Ati “Urumva akenshi iyo mvugishije nka producer runaka nshaka ko dukorana ahita anyibuka bikamfasha cyane. N’abandi bantu batandukanye iyo bibaye ngombwa ko nivuga n’ako kantu nkagashyiramo bahita bamenya.”
Yavuze ko yamenyanya na Pacson bakorana kuri TV1 nyuma akaza kumubwira ko nawe ari umuraperi agiye gushyira hanze indirimbo ahita amwifashishamo, nk’umwe mu banyempano yashakaga kwereka abanyarwanda.
Yemeza ko ubu noneho agiye gukora uko ashoboye icyo cyizere yagiriwe na Pacson, akakibyaza umusaruro ndetse agakora ibihangano byinshi kandi akaba yizera ko bizanyura abanyarwanda.
Uyu musore uri mu bahanzi bari kuzamuka aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Muri Ghetto’. Yavuze ko ari indirimbo yagize igitekerezo cyo gukora kubera inkuru mpano y’ibyabaye ku musore w’inshuti ye.
Yashyize hanze indi nshya yise ‘Gute?’ avuga ko inganzo yayo yaje ari kwa muganga.
Ati “yaje ndi kwa muganga ituma nibaza ibibazo byinshi, bitewe n’ububare abantu nabonaga impande bari bafite ndetse n’ibyo mbona mu buzima busanzwe.”
Ikindi gice cyo muri iyi ndirimbo ni ugukangurira abantu kumva Rap nyayo kuko ari umuti w’amatwi.
Uyu musore avuga ko afite gahunda yo gukomeza gukundisha abantu Hip Hop, we avuga ko ariyo ‘ya nyayo’. Akanakora ibihangano bikomeza kuvugira abababaye ndetse binarimo ubutumwa.

Reba indirimbo nshya ya Sody Utuje
Reba ‘Go hard’ Sody Utuje yaririmbyemo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!