Ambasade ya Israël mu Rwanda yerekanye filime zirimo ivuga ku muyobozi w’umunyabigwi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Nzeri 2019 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Israël mu Rwanda yerekanye filime ebyiri zo muri iki gihugu zirimo iyitwa The Band’s Visit ndetse n’indi yitwa Ben Gurion : Epilogue, zanyuze abari bitabiriye iki gikorwa.

Habanje kwerekanwa Band’s Visit ishushanya urugendo rw’itsinda ry’abaririmbyi bo mu Misiri bajya kuririmba muri Israël, bakaza kuyoba amerekezo.

Iri tsinda ry’abantu umunani ryitwa Alexandria Ceremonial Police Orchestra, riyoba inzira rikisanga mu Mujyi muto wo mu butayu bw’ahitwa Negev.

Nta mafaranga y’itike baba bafite nta na hoteli yo kuraramo, bakiyemeza gucumbika muri restaurant ntoya y’umukobwa witwa Dina (Ronit Elkabetz) bwacya akabarangira aho bari bagiye ubundi bakajya gucurangayo.

Iyi filime imara iminota 90 yayobowe na Eran Kolirin. Yagiye hanze mu 2007.

Filime ya kabiri yerekanywe yo yitwa Ben Gurion: Epilogue. Ni filime mbarankuru ivuga ku buzima bwa David Ben-Gurion washyizeho leta ya mbere ya Israel ndetse anaba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu.

Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba mu bayobozi bayoboye iki gihugu bitewe n’aho yagikuye naho yakigejeje ndetse abanya- Israël bazi amateka y’ u Rwanda bamusanisha Perezida Kagame.

Uyu mugabo wavutse ku wa 16 Ukwakira 1886 akitaba Imana ku wa 1 Ukuboza 1973, yabaye Minisitiri w’Intebe ayobora na Minisiteri y’Ingabo, ni na we wasinye amasezerano y’ubwigenge bw’iki gihugu. Muri iki gihugu bamwita ‘Umubyeyi wahaye ubuzima igihugu’.

Mu kinyejana cya 20 Time Magazine yamushyize ku rutonde rw’abantu b’ingirakamaro ijana babayeho ku isi. Yatangiye ibikorwa bya Politiki mu 1948 abisoza mu 1970, anahita ajya gutura muri Negev Desert kugeza avuye mu mubiri.

Ambasaderi wa Israël, Ron Adams yabwiye IGIHE ko bafite gahunda kujya berekana filime ebyiri buri kwezi.

Ati “Buri kintu cyose kiri kuba ku nshuro ya mbere murabizi ko tutari dufite ambasade mu Rwanda, rero twatekereje gukora igikorwa nk’iki cyo kwerekana izi filime. Kuri njye ni ikintu gikomeye cyane kuko ni ugusangizanya imico yacu. Nifuza ko n’Abanyarwanda bakora n’ibindi bazaza muri Israël.”

Yavuze ko uruganda rwa sinema rwo muri iki gihugu rumaze gutera imbere anavuga ko muri izi filime berekanye ‘The Band’s Visit yari yatoranyijwe mu zigomba guhatana mu bihembo bya Oscar ariko ku bw’amahirwe make ntibyakunda ko igera kure.

Ambasaderi Ron Adams yavuze ko bafite gahunda yo kujya berekana filime ebyiri zo muri Israël, ku Cyumweru kibanziriza icya nyuma cya buri kwezi. Ndetse, mu mpera z’Ukwakira cyangwa mu ntangiro z’Ugushyingo uyu mwaka, akaba ashaka kuzana mu Rwanda umuhanzi ukomeye muri Israël, akaririmbana n’abanyarwanda.

Ron ashaka no kuzana abakora umwuga wa sinema muri Israël bagakorana n’abo mu Rwanda.

Izi filime zerekanwe ku bufatanye bwa Ambasade ya Israël na Mashariki Film Festival, ndetse iyi Ambasade ifite gahunda yo kuzandikisha filime zo muri iki gihugu muri iri serukiramuco rizaba muri Werurwe umwaka utaha.

Ubwo abantu berekwaga izi filime zo muri Israel
Trezor Nsenga ukuriye Mashariki Film Festival aha ikaze abari bitabiriye iki gikorwa
Habanje kubaho akanya ko kwiyakira nyuma harebwa filime
Ambasaderi Ron Adams yavuze ko bafite gahunda yo kujya berekana filime ebyiri zo muri Israël buri kwezi
Abakinnyi ba filime batandukanye bo mu Rwanda bari baje muri iki gikorwa
Bamwe mu bakinnyi ba filime n'abayobozu batandukanye ubwo herekanwaga filime zo muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza