Ben Affleck agiye gukina filime ku iyicarubozo ryakorewe muri RDC ku bw’Umwami Leopord II

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’icyamamare muri Sinema i Hollywood, Benjamin Géza Affleck-Boldt [Ben Affleck] agiye gukora filime ivuga ku byaha Umwami Leopord II muri yakoreye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ubukoloni.

Iyi filime izaba ishingiye ku gitabo ‘The Ghosts of King Leopold’ cyagiye hanze mu 1998, cy’umunyamakuru Adam Hochschild kigaragaza ibikorwa bibi ingoma ya Leopord II yakoreye muri Congo. Bikaba byarahitanye miliyoni umunani z’abantu.

Umwami Leopold II yayoboye u Bubiligi hagati ya 1865- 1909, yategetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bakolonije ndetse hari ibyaha byinshi byabaye ku butegetsi bwe muri icyo gihugu hagati ya 1885 -1908.

Ubwo Leopold yari amaze gushyikiriza Leta y’u Bubiligi imiyoborere ya Congo, bwakomeje gutegeka iki gihugu kibukubye inshuro 80 mu buso, kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge mu 1960.

Ibikorwa birimo imirimo y’agahato byatumye abaturage bagera kuri 50% bapfa mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ku butegetsi bwa Leopold kandi hari abagore, abagabo n’abana baciwe ibiganza kubera kunanirwa imirimo, n’ibihumbi by’abaturage bajyanwe mu bucakara.

Kubera ibikorwa byakozwe ubwo u Bubiligi bwari bukolonije RDC, impuguke za Loni ziherutse kuvuga ko u Bubiligi bukwiye gufasha Congo gusana ibyangijwe “hagamijwe gushyira iherezo ku gice cy’amateka mabi ndetse nk’uburyo bwo kwiyunga no komora ibikomere.”

Izi mpuguke zongeraho ko Guverinoma y’u Bubiligi ikwiye “gusaba imbabazi ku mahano yakozwe mu gihe cy’ubukoloni.”

Ben Affleck ugiye gukora filime ivuga ku butegetsi bwa Leopord II, ni umukinnyi,umwanditsi , umuhanga mu kuyobora filime, akaba n’impirimbanyi y’amahoro.

Yavutse tariki 15 Kanama 1972 i California mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 2005 yashakanye na Jennifer Garner babyarana abana batatu. Muri Nyakanga 2015, Ben Affleck na Jennifer Garner bafashe umwanzuro wo gutandukana burundu, buri wese aca inzira ze.

Farhad Safinia niwe wanditse iyi filime ya Ben Affleck, izagaragaramo abandi bakinnyi bakomeye nka Martin Scorsese na Harry Belafonte.

Umwami Leopold II ashinjwa ibyaha byinshi byahitanye ubuzima bw'Abanye-Congo
Ben Affleck (ibumoso) agiye gukora filime ivuga ku butegetsi bwa Leopord II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza