Filime Aki na Pawpaw bagombaga gukinira mu Rwanda yaheze he?

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Amezi abaye atatu arenze ku gihe umushinga wo gukina filime ihuriyeho abanyarwanda n’abanyarwenya bo muri Nigeria Aki na Pawpaw wari gutangirira.

Aki (Chinedu Ikedieze) na Paw Paw (Osita Iheme) ni bamwe mu bakinnyi ba filime bo muri Nigeria bubatse izina ku mugabane wa Afurika, bitewe n’indeshyo y’aba bagabo n’uburyo bakina ibintu bisekeje.

Bamenyekanye muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Aki na Ukwa’, ‘Baby Police’, Tom and Jerry n’izindi zatumye kuri ubu amazina yabo yubashywe ku mugabane wa Afurika.

Muri Gashyantare 2019 aba bagabo baje i Kigali aho bakoreye igitaramo, bakanamurika ku mugaragaro umushinga witwa Naija-Rwanda Connect ugamije ubufatanye hagati ya sinema yo mu Rwanda n’iyo muri Nigeria yateye imbere cyane.

Byari biteganyijwe ko muri Werurwe bagombaga kugaruka muri Werurwe bagakina filime yiswe “Big Tea” bafatanyije n’abandi bo mu Rwanda.

Werurwe yaraje, Mata irirenga, Gicurasi nayo turayigerereje nta yandi makuru kuri iyi filime yari yitezweho kuzamurika abakinnyi bo mu Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Belinda Umurerwa ari nawe wagize uruhare mu guhuza abanya-Nigeria n’abanyarwanda, yavuze ko umushinga w’iyi filime wakererewe bitewe n’indi Aki yari ari gukina.

Ati “Aki hari filime z’uruhererekane ari gukora zitwa Johnson afitanye amasezerano nabo yashakaga kubanza kurangiza kugira ngo ibintu bireke guhurirana.”

Umurerwa yavuze ko muri iki cyumweru azajya i Lagos muri Nigeria kugira ngo banoze uyu mushinga, gusa nta gihindutse bazatangira gukina muri Kanama cyangwa Nzeri 2019.

Ati “Muri iki Cyumweru ndajya i Lagos, turi kureba ko twatangira nko muri Kanama cyangwa Nzeri.”

Biteganyijwe abakinnyi bazafatanya na Aki na Pawpaw, bazatoranywa n’Urugaga rw’abakora sinema mu Rwanda.

Niramuka ikinywe ‘The Big Tea’ izaba iri mu Cyongereza ariko igaragaraho amagambo y’Ikinyarwanda. Biteganyijwe ko izajya yerekanwa kuri Televiziyo y’u Rwanda n’izindi zo muri Nigeria.

Aki azaba yitwa Jonah, Pawpaw yitwa James, hazaba harimo umukobwa ukina ari mushiki wabo witwa Nadège n’abandi batandukanye.

Ivuga ku mugabo w’umukire upfa agasiga uruganda rw’icyayi akaruraga abana be babiri b’abahungu (Aki na Pawpaw) n’undi mukobwa aba bahungu batari bazi.

Abahungu ntibishimira uyu mukobwa bagashaka kumwirukana ariko nawe akababera ibamba. Ushinzwe gucunga uru ruganda nawe ashaka guhengera uku kutumvikana ngo yigwizeho umutungo.

Aki na Pawpaw baherukaga i Kigali ubwo banakoraga igitaramo
Belinda Umurerwa yavuze ko Aki ari we watumye umushinga udindira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza