00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Trees of Peace’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rikomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 March 2021 saa 08:22
Yasuwe :

Filime ‘Trees of Peace’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rikomeye rya sinema ryitwa Santa Barbara International Film Festival.

Filime ‘Trees of Peace’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rikomeye rya sinema ryitwa Santa Barbara International Film Festival.

Iri serukiramuco ribera muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mwaka rizaba guhera tariki 31 Werurwe kugeza tariki 10 Mata 2021.

‘Trees of Peace’ igiye kwerekanwa muri iri serukiramuco yanditswe n’Umunyamerika Alanna Brown ivuga ku bagore bane barokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza uko babashije kwihisha iminsi 81 mu mwobo bakawukuriramo icyizere, kwiyunga n’imbaraga zidasanzwe zo guhindura Isi.

Trees of Peace yatoranyijwe muri filimi zirenga 200 zizerekanwa muri iri serukiramuco, izerekanwa ku itariki ya 9 Mata 2021, binyuze kuri internet, aho abantu bazabasha kuyireba bari hirya no hino ku Isi.

Ni ubwa mbere iyi filime igiye kwerekanwa ku mugaragaro kuva yatunganywa.

Alanna Brown wanditse iyi filime akanayiyobora yavuze ko yayanditse agendeye ku buhamya yahawe n’Umunyarwandakazi bahuriye muri Amerika, akavuga ko yumvise buremereye ahitamo kubukoramo filimi.

Uretse ibyo, mu 2019 Alanna Brown yasuye u Rwanda ahura n’abandi bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo yumve neza ukuri kw’ibyabaye.

Eliane Umuhire agaragara muri iyi filime ari umwe muri abo bagore barokotse muri Jenoside. Ni we mukinnyi w’Umunyarwandakazi wenyine ukinamo akaba ari nawe ushyirwa ku kirango cy’iyi filime.

Uretse kuba yarahawe igihembo gikomeye cya “MasterCard (2018)” nk’umuhanzi mwiza ukizamuka mu Iserukiramuco rya Sinema rya ‘Netia Off Camera Festival’ Umuhire anazwi cyane mu zindi filimi zikomeye nka “Birds Are Singing in Kigali (2017)”, “Things of the Aimless Wanderer (2015)” na “Neptune Frost Neptune Frost”.

Umuhire yize Kaminuza mu bijyanye n’Ibaruramari. Kubera gukunda umwuga wa sinema yahawe umwanya wo kujya kwiyungura ubumenyi mu gukina filime n’amakinamico muri Tuniziya atangira gukabya inzozi ze atyo.

Reba agace gato ka ‘Trees of Peace:

TREES OF PEACE Table Read and Interview with Alanna Brown from Alanna Brown on Vimeo.

Alanna Brown wanditse filimi Trees of Peace
Umuhire Eliane uri ibumoso ari kumwe na Alanna Brown ndetse n'umunya-Zimbabwe Charmaine Bingwa, Ella Cannon wo muri Australie n'Umunya-Nigeria Bola Koleosho bakinanye muri iyo filime
Umuhire uri iburyo hamwe n'abagore babiri bari mu bo bakinanye muri 'Trees of Peace'
Eliane Umuhire, Umunyarwandakazi ugaragara mu bakinnyi b'ibanze muri Filime Trees of Peace ya Alanna Brown

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .