Gasigwa afata filime kuri Jenoside nk’intwaro y’imena mu guhangana n’abashaka kuyipfobya (Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Kamena 2020 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Gasigwa Léopold azwi muri Filime Nyarwanda zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umwuga yerekejeho amaboko nk’uburyo bwo gukusanya ibimenyetso n’inyandiko z’umwimerere ku buryo abashaka gupfobya Jenoside batabona aho bamenera uyu munsi n’igihe kizaza.

Gasigwa amaze imyaka isaga 14 atangiye gutunganya filime. Ni urugendo agaragaza ko yarutangiye afite imbogamizi zimugose.

Mu kiganiro cyihariye, Gasigwa yabwiye IGIHE ko nk’umuntu wakoraga mu bijyanye n’amashanyarazi hari abatarumvise uko yinjiye muri filime.

Ati ‘‘Warabivugaga bakumva ibyo gusimbuka amagorofa [babonaga muri filime]. Ubushobozi bwari buke hari n’izindi mbogamizi.’’

Gasigwa yinjiye mu gukora filime kuri Jenoside afite intego yo kuzifashisha nk’intwaro y’imena ku rugamba rwo guhangana n’abashaka kuyipfobya.

Yavuze ko umugambi wa Jenoside wari ufite amagambo atatu wubakiyeho avuga ati ‘umwana w’umuhungu ntabacike, uwize ntimumurebere izuba kandi muteme mutaba.’’

Nyuma ya Jenoside nibwo Gasigwa yatekereje byimbitse kuri ayo magambo. Ati “Umwana w’umuhungu yari afite agaciro gakomeye, kutamugira ni ugucika k’umuryango, uwize narokoka azabura ibimenyetso, nabarwanirira [abarokotse] azabura ibimenyetso by’icyabaye.’’

Yatekereje gutanga umusanzu wo kubika amateka, kuyabungabunga ku buryo mu myaka iri imbere, azifashishwa mu guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ati “Uyu munsi wa none, ndabivuga nk’uwabinyuzemo ariko mu myaka iri imbere umwana wanjye azaba avuga ati ‘nabonye ikiganiro cya data’ reka tukigendereho tureba ukuri.’’

Gasigwa Léopold afata filime kuri Jenoside nk’intwaro y’imena mu guhangana n’abashaka kuyipfobya biganjemo abavutse nyuma yayo

Usibye gusiba amayira y’abashakira indamu mu gupfobya Jenoside, Gasigwa afata filime nk’uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa kuri benshi bakunda kuzireba, zikanabikwa igihe kirekire.

Yatanze inama ko kubika neza amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu, bikwiye kujyana n’umurongo uhamye wo kuyakusanya.

Ati “Leta ikwiye gufasha mu buryo hakorwa ubushakashatsi kuri Jenoside, abasirikare bazi urugamba rwo guhagarika Jenoside icyo byasabye, kurupfobya rero ni agasuzuguro. Kugira ngo tuneshe bariya bantu bapfobya, ni uko tubika amateka, tukayabungabunga neza. Niba tuvuze ko Jenoside yahagaritswe ku wa 4 Nyakanga 1994, ukumva ko uyu mujyi warimo abasirikare n’imbwa gusa. Ukabivuga utyo, ku buryo uwaburana wamwereka uko byagenze.’’

Yasabye bagenzi be bakina filime kwiyumvamo ko bakwiye kubishyiramo imbaraga kuko kutabikora ari ukunyagwa.

Avuga ko ‘‘Intego ni ugusiba amayira y’aho abahakana bashaka kumenera, bariya banyamahanga bavuka bapfobya Jenoside bataranayibonye ari amaramuko bashakamo.’’

Filime ya mbere ya Gasigwa yubakiye ku kugaragaza uko Jenoside yateguwe, ishyirwa mu bikorwa ryayo n’uko igihugu cyiyubatse. Yanakoze “L’abscé de la vérité” bivuze (Ikibyimba cy’ukuri) ivuga aho Kiliziya Gatolika ihurira n’aho itandukanira n’abayo bakoze Jenoside (yasohotse mu 2014) na Miracle and Family (2015) ivuga ku ihohoterwa ryakorewe abagore mu gihe cya Jenoside.

Gasigwa watangiye kunyuza ibihangano bye kuri channel ya Youtube yise ‘Izingiro’ arategura kumurika filime nshya yise ‘Urantokoza’ ivuga ku iyicwa ry’abana muri Jenoside. Izasohoka iri kumwe n’igitabo gikubiyemo amakuru ayivugwamo.

Mu mishinga yagutse afite harimo uwo gukora filime yihariye ku mateka ye mu bihe bya Jenoside. Iyi filime izaba yitwa ‘They don’t care’’ izajya hanze mu 2023.

-  Reba agace gato ka Filime “L’abscé de la vérité”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .