00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete itegura Miss Supranational irashaka kugira u Rwanda igicumbi cya Sinema Nyafurika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Gicurasi 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutangiza ‘Script Writing Competition’ ku bufatanye bwa sosiyete Suprafamily Rwanda Ltd itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational Rwanda na Supra Voice ndetse na Innovetancy Ltd , kuri ubu yatangaje abatsinze bazavamo abazajya mu cyiciro cya nyuma.

‘Script Writing Competition’ ni irushanwa rigamije gufasha abanditsi ba filime guhangana n’ingaruka basigiwe na Covid-19. Iri rushanwa ryatangijwe muri uyu mwaka muri Gashyantare.

Abanditsi 15 bahize abandi muri 80 bari biyandikishije barimo Ndayishimiye Denis Valéry ufite filime yise Home, Itangamahoro Nadine wanditse iyo yise Sinamenye, Théogène Ashimwe wanditse Chasing Love, Sebanani André wanditse iyitwa Urukundo Rwayobye, Niyobuhungiro Emerance wanditse iyo yise Amanda na Amie Claude Gasagure wanditse iyitwa Facebook Love.

Hari kandi Byenda Isaac wanditse iyitwa A worthwhile friendship, Hassan Niyitegeka wanditse Same Blood in Love, Uwimanihaye Agnes wanditse Corona virus, John Beda Shima wanditse No One To Trust na Mutesi Janet ufite iy’uruhererekane yise Urujijo Series’.

Mu bandi batsinze harimo Aliane Byiringiro wanditse Redamancy, Joyce Umuhire wanditse wanditse The Letter, Munanira Ronald wanditse iyo yise Uwanjye ndetse na Louange Uwijuru Maranatha wanditse Hello to Zero.

Umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd , Nsengiyumva Alphonse, yavuze ko uretse kuba baratangije iri rushanwa bashaka gufasha abanditsi ba filime bagizweho ingaruka na COVID-19 , ngo bashaka no kugira u Rwanda igicumbi cya sinema.

Ati “Turashaka kugira u Rwanda igicumbi cya sinema nyafurika ku buryo umuntu yajya avuga sinema muri Afurika isi yose ikumva u Rwanda. Filime yose ihera ku nkuru iyigize n’uko yanditse, niyo mpamvu twibanze ku banditsi ba Filime. Nibandika ibintu byiza tuzabona umusaruro mwiza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ikintu gikunze kubaho cyane ku bantu bandika filime ko bategurirwa amarushanwa nk’aya akaba ari nayo mpamvu twafatanyije mu gufasha abanyarwanda.”

Yavuze ko iri rushanwa bateguye riri muri gahunda yo guteza imbere abanyempano, by’umwihariko abanditsi ba filime bashaka ko inkuru zabo zibabyarira umusaruro.

Ati “COVID-19 ntiyatuma twicara gutya gusa. Impano ni nyinshi. Hari abantu bafite impano bashobora kubyaza umusaruro batavuye aho bari, bakoresheje mudasobwa , abo nibo twibutse cyane ko bakunze kwirengagizwa.”

Yakomeje avuga ko akenshi urubyiruko rwitabira amarushanwa asa nk’ayo bategura y’abaririmbyi ndetse n’ay’ubwiza baba bafite n’izindi mpano abantu batazi.

Ati “Ikindi ni uko twaje gusanga mu rubyiruko rwitabira amarushanwa y’ubwiza ndetse na Supravoice haba harimo abafite impano zo gukina filime. Ibi no mu bihugu byateye imbere mujya mu bibona aho abahanzi na ba Nyampinga usanga ari n’abakinnyi bakomeye ba filime. Uwo muco turashaka kuwuzana mu Rwanda.”

Abanditsi bafite filime zanditse neza zizatunganywa zikinwe n’abanyempano basanzwe bafite. Aba 15 batangajwe bari mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse bamaze iminsi bahabwa amahugurwa, nyuma hazatoranywamo 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma ari nabo bazavamo abahabwa ibihembo.

Uwa mbere azahembwa ibihumbi 300 Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 200 Frw naho uwa Gatatu azahembwa ibihumbi 100 Frw. Inkuru 10 za mbere zizahabwa amahugurwa yihariye banasobanurirwe uko inkuru zabo zizababyarira inyungu.

Suprafamily Rwanda Ltd irifuza ko u Rwanda ruba igicumbi cya sinema nyafurika
Abanditse ba filime bamaze igihe bitabwaho bahabwa amahugurwa yo kurushaho kunoza ibyo bakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .