00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya bo mu bihugu bitatu bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 November 2015 saa 06:25
Yasuwe :

Abanyarwenya bakomeye mu bihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo cyo gusetsa cyiswe ‘Comedy Jam’ kizabera i Kigali mu mpera z’Ugushyingo 2015.

Alex Muhangi na Emeka bari mu banyarwenya bakunzwe cyane muri Uganda, aba bombi bamaze kwemeza ko bazitabira Comedy Jam izaba ku itariki ya 28 Ugushyingo 2015 muri Kigali Serena Hotel.

Umunyarwenya Chipukeezy usa n’umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’urwenya muri Kenya na we ategerejwe i Kigali nyuma y’urugendo rw’ibitaramo azaba avuyemo i Dubai.

Nkusi Arthur umwe mu bari gutegura Comedy Jam, yabwiye IGIHE ko aba banywenya bose haba Alex Muhangi na Emeka bo muir Uganda ndetse na Chipukeezy ngo biteguye kuza gutaramira mu Rwanda ubu icyo bategereje ni uko isaha igera bakaza gusetsa Abanya-Kigali.

Ati “Bose biteguye kuza kandi natwe twiteguye ko tuzabona umubare munini w’abafana. Urumva abanyarwenya barindwi ni benshi, twahisemo abakunzwe muri Uganda ndetse na Chipukeezy ni we uri imbere muri Kenya.”

Chipukeezy Umunyakenya ukomeye mu gusetsa

Uyu Chipukeezy ngo azaza i Kigali avuye i Dubai mu bindi bitaramo by’urwenya bikomeye azahakorera. We na bagenzi be Muhangi na Emeka bazagera i Kigali kuwa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2015.

Ati “Chipukeezy azaza i Kigali avuye i Dubai, bose bazagera hano kuwa Gatanu utaha.”

Alex Muhangi wo muri Uganda

Aba banyarwenya bo mu mahanga bazafatanya n’abandi bakunzwe i Kigali barimo Babu, Michael , Nkusi Arthur ndetse na Hervé bo muri Comedy Knights.

Herve, Babou, Arthur, Michael na bo bazasetsa muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .