00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amwe mu magambo y’Ikinyarwanda yahinduwe urwenya mu mvugo

Yanditswe na

Frank Mario Sebudandi

Kuya 19 August 2014 saa 02:58
Yasuwe :

Uko Iminsi ishira indi igataha ni ko ibintu ihindura isura; Ikinyarwanda na cyo kiri mu bigenda bitera imbere gihuza inyito mu mvugo gusa, agakoreshwa mu rwenya cyangwa guseserezanya.
IGIHE yakusanyije amagambo agirwa urwenya n’ayo gusesereza kuko aba ashobora kumvwa ukundi, aho beshi cyane cyane urubyiruko rubyita “Gutera igikuta”. Amazina yakoreshejwe yakreshejwe nta kigendeweho.
Igikoma
Yakobo: Hano ko nta gikoma (ashatse kuvuga ko hacecetse cyane)?
Petero: Oya hari icyayi…
Kurya kare (...)

Kurya kare

Yakobo: Uyu munsi nariye kare…

Petero: Washakaga kurya urukiramende se?

Ndinda

Yakobo: Ndinda (asaba umuntu bari kumwe uri imbere kumutegereza).

Petero: Niba uri inda nanjye ndi umugongo.

Gukubagana

Yakobo: Kuki ukubagana cyane?

Petero: Naba ntarakuba u Rwanda nkajya gukuba Ghana?

Umwijima

Yakobo: Nanga umwijima…(ashatse gusobanura ko yanga ahantu hatari urumuri)

Petero: Noneho ukunda igifu?

Kuva

Yakobo: Navuye mu mazuru (imyuna)

Petero: Njye navuye i Kigali (urugendo)

Umwambi

Yakobo: Imyambi yashizemo ndacanisha iki?

Petero: Canisha amacumu

Waberewe

Yakobo: Waberewe… (wambaye neza)

Petero: Wa bere we na we... (ibere ry’abagore)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .