Nk’uko bimaze kumenyererwa Comedy Knight igeza ku bakunzi b’urwenya byinshi mu bikorwa biba byarabaye mu gihugu no hanze binyuze ahanini mu rwenya abagize iri tsinda baba bakusanyije.
Budandi Nice ushinzwe itumanaho muri Comedy Knight yabwiye IGIHE ko aba basore bari mu myiteguro yo kuzasusurutsa Abanyarwanda babereka udushya twaranze ibikorwa bikomeye byabaye muri Gashyantare by’umwihariko iby’urukundo.
Yagize ati, “Ubu comedy Knight iri gutegurira abakunzi bayo udushya twagaragaye muri Primus Guma Guma ubwo hatorwaga abazahatana, igikorwa cya Miss Rwanda, uko St.Valentin yizihijwe mu Rwanda ndetse n’uko byagiye bigenda nyuma y’aho”.
Iki gitaramo cy’urwenya kandi kizasusurutswa n’umuhanzi ukuri muto witwa Weya Vlatora n’abandi batandukanye.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 28 Gashyantare 2015 kwinjira bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda 5,000.
TANGA IGITEKEREZO