00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twisekere-Ubimanira iki ko n’ubundi udateze kuzarongorwa

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 2 February 2015 saa 08:31
Yasuwe :

1. Umukobwa yategereje umugabo araheba, abona atangiye gukecura abo bangana baruzukuruje. Umunsi umwe afata intebe ebyiri ashyira mu cyumba yararagamo azitera zirebana, maze yicara kuri imwe. Arangije atangira kwivugisha ati ‘Mana rero iyi ntebe yindi ni iyawe ngaho icara tuganire… ukuntu ngukunda Mana, iyo uza kuba njye, nanjye nkaba wowe, sinari kukwima umugabo… Ese ubundi nkwibarize; ubimanira (abagabo) iki ko n’ubundi udateze kuzarongorwa? ”
2. Umugore yabajije mugenzi we ati “Ese ko mbona (...)

1. Umukobwa yategereje umugabo araheba, abona atangiye gukecura abo bangana baruzukuruje. Umunsi umwe afata intebe ebyiri ashyira mu cyumba yararagamo azitera zirebana, maze yicara kuri imwe. Arangije atangira kwivugisha ati ‘Mana rero iyi ntebe yindi ni iyawe ngaho icara tuganire… ukuntu ngukunda Mana, iyo uza kuba njye, nanjye nkaba wowe, sinari kukwima umugabo… Ese ubundi nkwibarize; ubimanira (abagabo) iki ko n’ubundi udateze kuzarongorwa? ”

2. Umugore yabajije mugenzi we ati “Ese ko mbona iwawe hasohoka Pasiteri buri munsi haba urusengero? Mugenzi we aramusubiza ati “Wowe se ko hasohoka umusirikare buri munsi hahora intambara?”

3. Joriji na bwenge baricaye baraganira bishyirakera. Ibiganiro bisa n’ibibashiranye, Joriji abwira Bwenge ati "Ariko buriya ntibyaba byiza bagiye baduha inzoga ku kazi?"

Bwenge na we aramubaza ati “Kubera iki se, inzoga ni Lisansi (Essance)?

Joriji atanga zimwe mu mpamvu abona manyinya ari nziza mu masaha y’akazi ati:

1. Byatuma ntazajya nsiba ku kazi n’ iyo naba ndwaye
2. Byagabanya kwinubira umushahara muto
3. Byamfasha kujya mbwiza boss (umukoresha) ukuri kose, ntamubeshye.
4. Sinazongera gusaba ikiruhuko ukundi
4. Byadufasha kwirinda indwara ya Diabete, dore ko akenshi twihata ibyayi birunzwe isukari nyinshi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .