00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Anne Kansiime yishimiye kongera gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 22 May 2015 saa 01:27
Yasuwe :

Umunyarwenya wo muri Uganda Kansiime Anne yishimiye kongera kuza gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ahavuye.

Uyu munyarwenya yishimiye urukundo Abanyarwanda bamweretse ndetse n’urugwiro bamwakiranye none nawe yifuje kongera kubashimisha abasetsa ndetse ababwira n’amakuru menshi yagiye amuvugwaho mu buryo bw’urwenya.

Twahirwa Theo uri mu bari gutegura iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko Kansiime anyotewe no gutaramira Abanyarwanda ndetse ko bamaze no kwemeranya ku itariki uyu munyarwenya azagerera mu Rwanda.

Ati, “Nibyo t wazanye Kansiime ngo yongere ataramire Abanyarwanda baseke bishime dore ko nawe yanyuzwe n’urukundo bamugaragarije,imyiteguro irarimbanyije kandi na we yadusabye kuzamuha umwanya uhagije”.

Twahirwa Theo abajijwe impamvu bahisemo kuzana Kansiime avuga ko babonye ari umuntu ukunzwe cyane n’ingeri zose z’abantu kandi ko intego yabo ari ugushimisha Abanyarwanda ndetse bakabafasha no kwidagadura mu buryo butandukanye.

Iki gitaramo cy’abanyarwenya baza barangajwe imbere na Kansiime Anne wo muri Uganda bakise Comedy Jam kikaba giteganyijwe ku itariki 06 Kamena 2015.

Kansiime azabanzirizwa n’umuhanzi Hope,umunyarwenya Kigingi w’i Burundi ndetse na Nkusi Arthur wo mu Rwanda.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera Serena Hotel bizaba ari amafaranga ibihumb icumi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .