00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video : Comedy Night yagarutse kuri Miss Kundwa Doriane wiyitirirwa n’Abanya-Uganda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 March 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Mu gitaramo cy’urwenya, abagize Comedy Night bise Love &Comedy, Nyampinga w’u Rwanda 2015, Kundwa Doriane ni we benshi muri aba banyarwenya bagiye bagarukaho cyane cyane bibanda ku buryo Abanya-Uganda bavuga ko avuka i Kampala.

Byari bigoye kubona umuntu ufite isura yijimye mu bitabiriye iki gitaramo, wabonaga buri wese akeye ku maso, afite akanyamuneza, aseka ndetse ubona yaryohewe n’inzenya z’abasore bagize Comedy Night ku buryo bamwe bari banze gutaha.

Nkusi Arthur, Babu, George, Junior na bagenzi babo, mu nzenya bagejeje ku bitabiriye Love &Comedy, bibanze ahanini ku bihe bidasanzwe byaranze ukwezi kwa Gashyantare harimo Saint Valentin, itorwa rya Miss Rwanda, gusimburwa kwa Minisitiri Joseph Habineza, Kundwa Doriane wahinduriwe ubwenegihugu akitwa Umunya-Uganda, abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda n’ibindi.

Igitaramo kigitangira, Nkusi Arthur yatunguye abantu asaba buri wese gufata umunota wo kwibuka Joseph Habineza , benshi baraturitse baraseka kuko ntibumvaga uburyo aba banyarwenya bafashe umwanzuro wo kwibuka umuntu ukiri muzima.

Urwenya rwarakomeje ndetse abantu bararyoherwa cyane gusa byabaye akarusho ubwo aba banyarwenya basubiragamo inkuru y’uburyo Abanya-Uganda bashimangira ko Miss Kundwa Doriane avuka i Kampala.

Aba banyarwenya bahaye ijambo Uwase Raissa, wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, ngo asobanure niba koko Miss Kundwa Doriane ari Umunya-Uganda, undi na we ntiyazuyaza afata indangururamajwi araterura ati « Icyo navuga ni uko binshimishije kuba abanyamahanga bifuza kugira Miss mwiza , usa nka Doriane. Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo »

Nkusi Arthur na Babu kandi bakunze cyane kugaruka ku bumwe bwa Knowless na Clement, na bo bari bitabiriye iki gitaramo. Babu yasekeje abantu agira ati « Clement ni manager wa Knowless, ariko igitangaje, aramu managing 100%. Ese kuki ataretse ngo Ginty yicare hagati yabo ? »

Umuhanzi ugitangira umuziki, Weya Viatora w’imyaka 17 yasusurukije abitabiriye Love&Comedy mu buryo bukomeye. Yaririmbye mu buryo bwa Live benshi bamukurira ingofero ndetse bemeza ko ari imwe mu mpano nshya zihishe mu muziki nyarwanda.

UKO BYARI BYIFASHE:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .