Gatsibo: Umupasiteri n’Umubwiriza barwaniye mu materaniro, harakekwa ko bapfuye amaturo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 27 Mutarama 2020 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Ignace Mbaraga, n’Umubwiriza witwa Sayinzoga Alex bakunze kwita Said, bo mu itorero Inkuru Nziza, barwaniye mu materaniro ku cyumweru tariki 26 Mutarama 2020.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko abo bagabo barwaniye imbere y’abayoboke b’ishami ry’Itorero Inkuru Nziza, riherereye mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Abakristu bahise batabaza inzego z’umutekano, ubu abo bagabo bombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Ngarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Rugaravu Jean Claude yabwiye IGIHE ko basanze bapfa amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku kutubahana nubwo hari amakuru avuga ko baba bapfuye amaturo.

Ati “Barwanye bari bafitanye amatiku mu Itorero ryabo yo gusuzugurana, ejo rero barashwanye barwanira mu rusengero bari mu materaniro.”

Yavuze ko abakristu bahise babatabaza nk’inzego z’ibanze bafatanyije n’iz’umutekano basanga koko bari gushwana.

Ati “Twahise tuhagera abakristu badutabaje, dusanga barimo bashwana birumvikana bagombaga guhita bafatwa bagafungwa kuko bari bateje amakimbirane mu bakristu.”

Rugaravu yabwiye IGIHE ko iryo shami ry’itorero Inkuru Nziza bari baranarifungiye urusengero rikoreramo kubera rutujuje ibyangombwa, nyuma riza gukomeza amateraniro rwihishwa.

Ati “Ni itorero ubona ritanashinga twari twaranarifunze nyuma biza kugaragara ko baje kugenda bagasubiramo bataratubwira ariko ntabwo bapfa amaturo kuko si itorero rifatika. Barafunzwe bari muri RIB Ngarama.”

Rugaravu asaba abaturage kwirinda amakimbirane ariko na none afatiye kuri iryo torero asaba abakristu gusengera mu nsengero zujuje ibyangombwa.

Si ubwa mbere humvikana imirwano mu bayoboke b’itorero ry’Inkuru Nziza kuko nko mu 2017 abayobozi baryo bo mu Karere ka Ngoma ahitwa ku Cyasemakamba bafatanye mu mashati barwanira imbere y’imbaga y’abayoboke yari yagiye kumva ijambo ry’Imana bapfa amaturo no kuba bamwe barimuwe bakanga kujya aho bimuriwe bitwaje ko nta maturo atubutse ahaboneka.

Icyo gihe bamwe baranakomeretse kuko byageze n’aho bakristu bajya muri iyo mirwano yashyamiranyije abari bahasanzwe n’abari bahimuriwe.

Amakimbirane mu matorero akomeje kuvugwa no mu bindi bihugu. Mu minsi ishize mu mujyi wa Mombasa, muri Kenya, Elisha Misiko w’imyaka 55, yiyahuye nyuma yo kwica umugore we Ann Mghoi amutsinze mu rusengero bafatanyije gushinga rwitwa Ground of God ‘s gospel Ministries.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .