Abanyarwanda babaye aba mbere mu irushanwa ryo gusoma Korowani

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Gashyantare 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Nshimiyimana Saidi w’imyaka 18 na Zigabe Muhamad w’imyaka 18, babaye aba mbere mu kurushanwa gusoma korowani, ni irushanwa ryabereye muri Kenya.

Ryari ryitabiriwe n’ibihugu icyenda ari byo; Kenya, Tanzania, Djibouti, Ethiopia, Burundi, Sudani y’Epfo, Uganda, Somalia n’u Rwanda.

Nshimiyimana Saidi wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abazi korowani yose mu mutwe yahembwe ibihumbi 7$ mu gihe Zigabe Muhamadi, warushanyijwe amajuzu 20 yahawe 5000$.

Aba bana babwiye IGIHE ko bishimye cyane ndetse amafaranga bahawe azabafasha mu buzima bwabo cyane.

Nshimiyimana Saidi yagize ati “Nabyakiriye neza kandi nishimye cyane kuko aya mafaranga natsindiye agiye kumfasha mu myigire yanjye no muri gahunda z’iterambere ryanjye.”

Yakomeje avuga ko yizeye ko nawe agiye guteza imbere ubuzima bwe bugahinduka bitewe n’ibihumbi 7$ yahawe.

Zigabe na we yemeza ko amafaranga yahawe azayifashisha mu kwiyishyurira ishuri.

Ati “Aya mafaranga agiye kumfasha mu myigire kuko amafaranga iyo atagufashije mu ishuri ntabwo aba yarakugiriye akamaro.”

Yakomeje avuga ko nta kintu cyamushimishije nk’uburyo batsinze abantu baturuka mu bihugu byitwa ibya kiyisilamu.

Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, yashimiye aba bana anashimangira ko intsinzi yabo ari iy’abanyarwanda bose kuko bari bahagarariye igihugu.

Ati “Ni gikorwa gikomeye cyane by’umwihariko ku bayisilamu no ku gihugu muri rusange kuko bagiye bagihagarariye n’ubwo basomaga korowani, ni ishema mu gihugu cyose kandi nibaza ko ari igikorwa gikwiye gushimwa na buri wese.”

Mufti Hitimana yongeyeho ko ibihembo nk’ibi bifasha imiryango ya kiyislamu gutera imbere kuko nk’umwaka ushize mu miryango y’abayisilamu hinjiyemo miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda zagiye zegukanwa n’abana bitabiriye amarushanwa yo gusoma korowani mu bihugu bitandukanye.

Mufti Hitimana ashimira Nshimiyimana wegukanye ibihumbi 7$
Zigabe ahabwa impamyabushobozi
Mufti Hitimana yavuze ko intsinzi aba bana bazanye ari iy'abanyarwanda bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .