Abapadiri bavuze ku mvugo ya Pasiteri Rutayisire wanze kuba ‘Padiri w’umutindi akajya aho barongora’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gashyantare 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, aherutse kuvuga ko yize mu iseminari nto ya Zaza nyuma akaza kuvamo kuko atifuzaga kuba umupadiri w’umutindi, uzajya kubyara hanze no gusambana n’abagore b’abandi.

Ni ikiganiro yagiranye na IGIHE cyazamuye amarangamutima ya benshi, bamwe bamushimira umwanzuro yafashe abandi bamunenga ko yashatse gusebya abapadiri.

Rutayisire w’imyaka 61 yavuye mu iseminari afite imyaka 19. Yavuze ko uko yiyumvaga icyo gihe bitamwemereraga gukomeza ngo azabe umupadiri mwiza.

Ati “Sinjya mbeshya ngo mvuge ngo ni uko numvaga ubupadiri ntabushaka. Urabizi iyo umuntu afite imyaka 19 ari umuhungu, hari imitingito iba imaze kuba myinshi mu mubiri kandi wareba hanze ukabona inkumi zose zabaye nziza.”

“Ukareba kuzaba ingaragu y’umupadiri, inkumi nziza hariya, imitingito mu mubiri nkumva bitazahura. Rero aho kugira ngo mbe padiri w’umutindi ugenda nkabyara abana, ngasambana n’abagore b’abandi, mpitamo kujya aho barongora.”

Ntabwo yari asobanukiwe umuhamagaro

Bamwe mu bapadiri Gatolika baganiriye na IGIHE, bahurije ku kuvuga ko kuba Dr Rutayisire yaravuye mu iseminari kubera ibishuko by’abakobwa byaba byaratewe no kudashishoza.

Umunyamabanga wungirije w’Inama y’Abepisikopi Gatolika, Padiri Maniraho Jean Damascène yagize ati “Nabonye atarasobanukirwa neza n’umuhamagaro kuko umuhamagaro ugenda ukuganisha ku kintu cy’ingenzi kiruta ibindi mu buzima kikakugeza ku Mana. Imihamagaro yindi tugenda tujyamo ari ugushaka umugore no kuba umupadiri yose ni ituganisha mu bugingo bw’iteka.”

Maniraho yavuze ko bibaye byo akaba yaravuye mu iseminari kubera abakobwa beza, yaba yaribeshye cyangwa atarabitekerejeho.

Ati “Yagombye kuba yarabivuyemo ari uko abonye ko agiye gukurikira undi muhamagaro uruta uwo yari arimo kugira ngo uzamugeze mu bugingo bw’iteka. Gushishoza nicyo kintu atari afite muri icyo gihe cy’ubusore bwe bituma atarabashije kumenya icyiza cy’ubupadiri .”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, Padiri Gasana Vincent, yabwiye IGIHE ko kuba Rutayisire yarananiwe kuba umupadiri akavamo ari byiza, gusa amunenga ko yatesheje agaciro uwo muhamagaro.

Gasana yavuze ko Rutayisire atagombaga kuvuga ko yavanywe mu bupadiri n’abakobwa ngo atica umuhamagaro kuko ntaho ibigeragezo bitaba.

Ati “Nshobora kuvuga nti ‘ese ubundi ahongaho ho barongora, ni ukuvuga ko ho nta wajyayo kandi ibintu bigapfa? Ubuzima bwose bugira ingorane zabwo bukagira n’ibyiza byabwo. We rero niba abona ko ingorane ziri aho batarongora gusa cyangwa se niba yumva ko ku ruhande rwe uko yumva ubuzima kurongora ari cyo kiri imbere ibindi akabiha agaciro gake, ntabwo twahuza.”

Padiri Gasana avuga ko nubwo ibyo Rutayisire yavuze hari ukuri bigaragaza, imvugo yakoresheje ku bapadiri barenga ku masezerano yabo yamuteye kwibaza byinshi, aho yabise abatindi.

Uyu mupadiri asobanura ubutindi nk’ijambo rivuga ubukene bukabije, umuhemu witura ineza inabi cyangwa se umuntu w’indashima. Ati “Impamvu y’ibyo bisobanuro byose akenshi ni uko uwo wise umutindi ibyo byose bihita byumvikanamo.”

Gushyingirwa si ukurangiza imitingito

Umuyobozi w’Ibiro by’Inama y’Abepiskopi bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda, Padiri Nduwayezu Janvier, yavuze ko atemeranya n’imvugo ya Dr Rutayisire kuko hari abashobora kubifata nk’aho gushyingirwa bigamije kwishimisha gusa.

Ati “Abantu bashobora kumva ko gushyingirwa kugizwe no kurongora. Ukumva imitingito, ugahura n’umugore hanyuma imitingito ikagushiramo. Gushyingirwa ni igikorwa ndengakamere gikomeye Imana yahamagariye umugabo n’umugore kugira ngo babe ikimenyetso cy’urukundo Imana ikunda abantu.”

Yavuze ko gushyingirwa ari ikintu gikomeye ku buryo “byaba ari ikibazo kureka abasore bakabihitamo bashingiye ku bibazo bahuye na byo muri sosiyete.”

Ati “Ubisomye kuriya cyane nk’abakiri bato, bashobora gukeka ko gushyingiranwa ari ikintu cyo kurangiza imitingito ndetse hakabamo n’ikindi cyo kubona umukobwa ukamubonamo igikoresho cyo kwishimisha.”

Padiri Gasana umaze imyaka 38 ari Umusaseridoti, asanga ntaho ingorane zitaba haba guhitamo kuba umupadiri cyangwa kujya gushaka umugore ngo kuko ‘Kuba indahemuka ku bumanzi no kuba indahemuka ku wo mwashakanye byose bikomera. Uba indahemuka mu bapadiri n’uba indahemuka ku wo bashakanye byose biri ku rwego rumwe kandi binanirana kimwe.”

Umupadiri wasambanye n’umukiristu wasambanye bose ni bamwe

Padiri Gasana Vincent yavuze abantu badakwiriye gufata umupadiri wasambanye nk’uwakoze ishyano ku buryo acirirwaho iteka hanyuma umukirisitu wasambanye we bigafatwa nk’ibisanzwe.

Yemera ko muri buri muhamagaro habamo ingorane umuntu agomba guhangana nazo kugeza azitsinze aho kuzihunga.

Ati “Abakiristu baravuga ngo ariko abapadiri kuki basambana, wamubwira uti ‘ese mwe ko musambana’ bati ‘ariko turabyemerewe! Ubukiristu se niko buvuga ngo murabyemerewe? Wemerewe gushaka umugore umwe mukabana, mugakundana ariko ntiwemerewe gushaka bose.”

Padiri Maniraho niho ahera avuga ko Dr Rutayisire atagombaga kuvuga ko yavuye mu iseminari kubera abakobwa beza ngo kuko nta gihe batiyongera.

Ati “Ashobora kuvuga ati mu bupadiri nabonaga ntashobora kubikora neza kugira ngo nzahure n’Imana, mpisemo kujya hariya kuko mbona nzabasha kubibamo neza kandi bizampuze n’Imana ariko iyo uvuze ngo mbona abakobwa beza bagenda biyongera baba benshi, n’ubu bakomeje kwiyongera ku buryo byazarangira buri gihe ugenda udafite aho ujya.”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika Padiri Gasana yavuze ko ahubwo ibigeragezo mu muhamagaro bituma ugira ubunararibonye buruseho.

Yashimangiye ko mu gihe umuntu ahuye n’ibigeragezo akabura amahitamo biba byiza kugisha inama aho guhitamo agendeye ku marangamutima. Ikindi kandi ni uko ikigeragezo kigera ku muntu kugira ngo agikuremo amasomo, bityo ko biba bisaba gushikama aho guhunga.

Pasiteri Rutayisire yaba afite ukuri?

Imvugo ya Pasiteri Rutayisire, ku rundi ruhande yahuzwa n’ibikorwa by’urukozasoni ndengakamere bikomeje gushinjwa bamwe mu bapadiri n’abandi bihayimana bo muri Kiliziya Gatolika birimo gusambanya abana b’abahungu n’abakobwa no gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ababikira ndetse bamwe bakagirwa abacakara b’ubusambanyi.

Umwaka wa 2018 waranzwe no gusaba imbabazi kwa Papa Francis no kwegura kw’abapadiri n’abasenyeri kubera ibyaha by’ubusambanyi. Urugero ni aho Abasenyeri bose bo muri Chili beguriye rimwe kuko nta cyo bakoze ku bapadiri bashinjwe ibyaha byo gusambanya abana.

Ntawakwirengagiza Raporo y’Umushinjacyaha wa Leta ya Pennsylvanie muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikubiyemo ibikorwa by’urukozasoni by’abapadiri barenga 300 basambanyije abana barenga 1000.

Mu cyumweru gishize Papa Francis ubwe yemeye ko abapadiri n’abandi bihayimana bahohoteye ababikira ndetse ko hari bamwe bahagaritswe.

Umwaka ushize nibwo Musenyeri Franco Mulakkal wayoboraga Diyosezi muri Jalandhar mu Majyaruguru ya Leta ya Punjab mu Buhinde, yafashwe ashinjwa gufata ku ngufu umubikira inshuro 13 hagati ya 2014 na 2016, ariko yarabihakanye.

Ikinyamakuru cy’abagore i Vatican giherutse kwandika ko hari aho ababikira bahatiwe gukuramo inda z’abapadiri kandi ari imigirire ihabanye n’imyemerere ya Kiliziya.

Mu mwaka ushize Papa yagaragaje ubushake mu gufungura ibiganiro ku kuba Kiliziya Gatolika yatangira kwemerera abagabo bashatse kuba abapadiri bemewe hirya no hino mu bihugu usanga barabayemo iyanga. Ibi benshi babibonyemo nko gushaka uburyo abapadiri bose bazemererwa gushaka mu buryo bweruye ariko byabanje kunyuzwa kure.

Igitsina gikomeje gukora ibara mu bihayimana muri Kiliziya Gatolika, ari nako isigwa icyasha gikomeye ku buryo hageze aho gushaka kw’abihayimana kwemerwa bityo bakabasha kujya bishimisha mu mibonano mpuzabitsina biciye mu nzira zemewe mu buryo buhabanye no kwiba, gufata ku ngufu no gushuka abana bakiri bato bakabangizwa.

Umuyobozi w’Ibiro by’Inama y’Abepiskopi bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda, Padiri Nduwayezu Janvier, yavuze ko atemeranya n’imvugo ya Dr Rutayisire kuko hari abashobora kubifata nk’aho gushyingirwa bigamije kwishimisha gusa
Padiri Gasana umaze imyaka 38 ari Umusaseridoti, asanga ntaho ingorane zitaba haba mu guhitamo kuba umupadiri cyangwa kujya gushaka umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza