Abayisilamu basabwe kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yasabye abayisilamu kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abibutsa ko kukirwanya ari urugamba rureba buri wese.

Ni ubutumwa yageneye abayisilamu kuri uyu wa Gatanu ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’igitambo Eidil-Ad’ha.

Ni umunsi mukuru wizihijwe hirindwa icyorezo cya Coronavirus, aho abayoboke bitabiriye isengesho ari abari biyandikishije ku rutonde rw’abemerewe kujya gusenga. Utariyandikishije ntabwo yemerewe gusengera mu musigiti.

Mu Mujyi wa Kigali isengesho ryabereye ku musigiti wa Kacyiru. Uwageraga ku musigiti ababishinzwe babanzaga kugenzura ko yiyandikishije basanga yariyandikishije agapimwa umuriro, agakaraba nk’uko bisanzwe, yagera mu musigiti hakubahirizwa intera ya metero imwe.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana, yavuze uyu munsi w’igitambo uje mu gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, asaba abayisilamu kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.

Ati “Hari abantu basigaye bafite ibintu ugasanga barahura barenze umubare w’abantu batanu ahantu hadakwiye, hato cyane, bishobora koroha cyane kuba bakwirakwizanyamo icyo cyorezo”.

“Twese hamwe tugomba gushyira hamwe na wa wundi wasitaye akagwa hasi twese muri rusange ubibonye amwibutse kandi na we yumve ko umwibukije amukunda... mu by’ukuri iki cyorezo ntushobora kumenya umuntu ugifite ubimenya ari uko umukoreye ibizamini”.

Mufti Sheikh Hitimana yabwiye abayisilamu ko ari ngombwa kwirinda, bakagerageza kubahiriza neza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba kenshi amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe.

Mu Mujyi wa Kigali umusigiti umwe wa Kacyiru niwo wasengewemo kubera ko ari wo wujuje ibisabwa. Mu Rwanda hose imisigiti irenga 20 niyo yemerewe gusengerwamo kuko yujuje ibisabwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma yo gusangwa ku rutonde rw'abemerewe gusenga bahitaga bakaraba intoki mu kwirinda Coronavirus
Mbere yo kwinjira bapimwaga umuriro
Gahunda yo guhana intera yubahirijwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Kuri uyu wa Gatanu abayisilamu bizihije umunsi mukuru w'igitambo
Basabwe kuba intangarugero mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .