Abayobozi b’Itorero Angilikani ry’u Rwanda bavuye i Dubai mu mwiherero udasanzwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba za Diyosezi zigize Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda kuri iki Cyumweru bagarutse i Kigali bavuye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu mwiherero udasanzwe wahariwe kuruhuka no gutekerereza hamwe icyateza imbere abayoboke b’iri torero n’igihugu muri rusange.

Aba bayobozi barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’iri torero mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda bahagurutse i Kigali ku wa 14 Ugushyingo, bagarutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2019.

Dubai ni umujyi ufite byinshi wihariye biwugira igitangaza mu bukungu bwo ku rwego rwo hejuru bunatuma benshi mu bahatuye babaho mu buzima budasanzwe ndetse ugasanga n’amahanga yifuza guhahirayo by’umwihariko ibihanganye mu bucuruzi.

Ubuyobozi bw’iri torero butangaza ko icyo aba bayobozi bavanye i Dubai ari ubumwe bw’Abepiskopi, ibiganiro biganisha ku kubaka itorero, guhanahana ubumenyi ku bijyanye n’uko barushaho kunoza uburezi kugira ubunyangamugayo n’ibindi.

Musenyeri Dr Mbanda, yavuze ko uyu mwiherero wari ufite intego eshatu zirimo urugendo shuri rugamije kuruhuka kw’Abepiskopi, kugira umwanya wihariye wo kwiga no kuganira ku bibazo biri muri za Diyosezi bayobora.

Yakomeje agira ati “Ikindi ariko nino kubaka gukorera hamwe, buriya ni ukugira ngo turusheho gutekerereza hamwe, kunga ubumwe no kubaka itorero no gutekerereza igihugu cyacu. Hanyuma umuntu yavuga ko ari uburyo bwo kubazwa inshingano.”

Yavuze kandi ko babonye umwanya wo kwigira ku bumwe buranga abatuye i Dubai ndetse n’uburyo babyaza umusaruro uko gushyira hamwe bityo bakaba ari indashyikirwa mu iterambere.

Ati “Ubundi Dubai ni Leta zirindwi ziri hamwe, izo leta rero zituwe n’abantu benshi rero kiriya gihugu ugisangamo uko abo bantu bo muri leta zirindwi bubatse ubumwe. Ikindi kintu bafite ni ukubana no gufatanya , ibyo byose ni ibintu umuntu agenda yiga uko babigezeho.”

Abitabiriye uyu mwiherero bavuze ko bigiye i Dubai birimo kunga ubumwe bw’abahatuye bizabafasha kuzamura imibereho n’imibanire myiza y’abayoboke b’Itorero.

Musenyeri Gahima Manasseh uyobora Diyosezi ya Gahini yagize ati “Icyo twungukiyemo ni uko twagize umwanya wo guhuza ibitekerezo kugira ngo turebere hamwe imiyoborere y’itorero Imana yaduhaye kuyobora. Ikindi twungutse imikorere ya hariya ariko ikiruta ibindi ni uburyo abantu babana mu bufatanye bugamije iterambere.”

Yakomeje agira ati “Urebye uburyo abantu baho bakoresha imbaraga zabo badata umwanya na gato. Icyo umuntu akora cyose agikoranye umwete cyagera ku musaruro mwiza kandi Bibiliya iratubwira ngo ibisonga byeguriwe ubwiru bwa Kristu kandi bishaka kuba abanyamurava. Bariya bantu ni abanyamurava pe.”

Musenyeri wa Diyosezi Angilikani ya Kigali, Rusengo Nathan Amooti yagize ati “Twagize umwanya wo kwicara, dushyira ibitekerezo ku murongo, ariko no kuganira na bagenzi bacu dukorana kugira ngo nabo bamenye ibikorwa n’ahandi.”

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda kandi muri uyu mwiherero bwagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda iri i Abu Dhabi mu Mujyi wa Dubai.

Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda rifite abayoboke basaga miliyoni bibumbiye muri Diyosezi 11 ziri hirya no hino mu Ntara. Ubuyobozi butangaza ko hari gahunda yo kongera za Diyosezi bikajyana n’umubare w’abayoboke bagenda biyongera umunsi ku munsi.

Abayobozi ba Angilikani bishimiye ibyo bigiye myu mwiherero i Dubai
Musenyeri Dr Mbanda, yavuze ko uyu mwiherero wari ufite intego eshatu zirimo urugendo shuri rugamije kuruhuka kw’Abepiskopi, kugira umwanya wihariye wo kwiga no kuganira ku bibazo biri muri za Diyosezi bayobora
Abafasha b'abayobozi ba Angilikani nabo bari bajyanye i Dubai mu mwiherero ugamije guteza imbere itorero
Musenyeri Mugiraneza Samuel uyobora EAR Diyosezi ya Shyira
Musenyeri Musabyimana Assiel uyobora EAR Kigeme ubwo yaganirizaga itangazamakuru bageze ku kibuga cy'indege
Musenyeri Kalimba Gered uyobora EAR Diyosezi ya Shyogwe ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe
Musenyeri Francis Karemera EAR wa Diyosezi ya Cyangungu yashimye ibyo bungukiye mu mwiherero bavuyemo
Musenyeri Ahimana Augustin wa EAR Diyosezi ya Kivu ubwo yari ageze i Kigali avuye mu mwiherero na bagenzi be
Musenyeri Ngendahayo Emmanuel uyobora EAR Diyosezi ya Byumba
Musenyeri Amoti Rusengo uyobora EAR Diyosezi ya Kigali ni umwe mu bitabiriye imwiherero
Abayobozi b'Itorero Angilikani ry'u Rwanda bishimira ibyo bigiye i Dubai birimo kurushaho kunga ubumwe
Abafasha b'abayobozi ba Angilikani ubwo bari bari i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .