Amagorwa yo muri iki gihe ntadukange ngo twibagirwe ikuzo ry’Imana

Yanditswe na Padiri Gilbert Uwizeyimana
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Ubu buzima turimo, ubuzima dufite ni ku bushake bw’Imana; Imana niyo yashatse ko ubaho nanjye nkabaho, na mugenzi wacu akabaho.Yabigennye ityo ku bushake bwayo iti"Bose bazatungwa kandi bayoborwe n’ijambo rivuye mu kanwa kanjye".(Rm15,4, Zaburi 119,105).

Pawulo Mutagatifu yibukije abo mu gihe cye ko batagomba kurangazwa n’amagorwa y’ubuzima babayeho ngo bibagirwe ko Hari ikuzo riteganirijwe abazakomera ku ijambo ry’Imana.(Rom8,18)

Iri jambo na n’uyu munsi rifite agaciro kandi twese turahamagarirwa kuryumva no kurizirikana ; ni ijambo riduhumiriza twese muri ibi bihe bya none.

Nk’uko tubisanga mu Ivanjili uko yanditswe na Matayo (Mt13,1-23) aho batubwira inkuru y’umubibyi, imbuto abiba, n’imirima abibamo imbuto.

Ikigaragara ni uko umubibyi yabibye imbuto nziza kandi azakomeza kubiba iyo mbuto, ariyo Jambo ry’Imana, ikindi kandi umubibyi nta murima n’umwe yasimbutse, cyangwa ngo awirengagize; ni ukuvuga umutima wa buri muntu.

Imana niyo yabwiye abantu bose iti "mubane mu mahoro". Niyo yabwiye abantu iti "mukundane ", niyo kandi ikomeje kutubwira iti"ntuzice mugenzi wawe"....N’izindi mpanuro n’amabwiriza ikomeje kutubwira.

Ariko nk’uko bigaragara mu ivanjili, uko twakira iryo Jambo n’uburyo turibyaza umusaruro cyangwa turishyira mu bikorwa biratandukanye.

Bamwe tumeze nk’Imirima yo ku nzira, abandi nk’ubutaka bw’urutare abandi dupfukiranywe na byinshi . Niba se twarafashe ijambo Imana itubwira uko twiboneye, ni gute ingaruka tutazibona mu mibereho yacu ya buri munsi?

Uburyo twumva ijambo ry’Imana, uburyo turyakira, uburyo ridukoraho, uburyo riducengera, uburyo turishyira mu bikorwa nabwo butuma tubona ingaruka nziza cyangwa mbi mu buzima bwacu. Niba atari ryo rituyoboye, iyi si dutuye izahora mu bibazo n’ibizazane bidashira. Amagorwa ya none yatewe kandi azakomeza kutubaho kuko tutumva neza ibyo Imana itubwira ngo tubigire ibyacu.

Bamwe ntituryitaho, bamwe ntiriducengera, abandi twarisimbuje iby’isi, bake gusa nibo baryitaho. Nyamara ingaruka zigera kuri mwene muntu wese. Ni kuki rero twahora twibaza ngo amagorwa, ibizazane ibyorezo n’ibindi bibi bitugeraho biva he?

Nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi, waryumva utaryumva, warikurikiza utarikurikiza, warihinyura cyangwa utarihinyura, ntirizagenda amara masa, rizasohoza icyo uwaritumye ashaka.(Iz 55, 10).

None se icyaba cyiza ku muntu ni ikihe?

Hari ibyo twibwira ko ari byiza kandi biboneye nyamara mu maso y’Imana ari nk’ubusazi cyangwa kurindagira.

Muntu wanone arasabwa gutandukana n’imigirire ishaje, agatangira imigirire mishya. Imana yifuza ko ibintu byahora ari bishya muntu akivugurura buri munsi kandi akirinda ikitwa inenge n’ubusembwa bwose mu maso yayo. Ntiyifuza ko twahera mu mateka mabi twanyuzemo igihe twari mu bucakara bw’icyaha.

Niba ibyo dukora bidashingiye kuri Yezu Jambo w’Imana kandi ku neza y’abavandimwe, bizaba ari nk’igitugu , ubuyobe kandi uzagongana na benshi ndetse uzikururira abanzi benshi.

Kumva ijambo ry’Imana nturyiteho, ntirigucengeremo, rigapfukiranywa n’imihihibikano n’iby’isi nibyo bizadukururira amakuba muri ubu buzima.

Dusenge:Mana ishobora byose ugahoraho iteka, ijambo ryawe ni ukuri ni ubuzima, uhe abatuye isi ingabire yo guhindukirira , kumva no kwakira neza ijambo ryawe, maze mu gushyira mu bikorwa ibyo ritubwira, bidufashe kubaho nta mpagarara , mu mahoro, mu byishimo no mu bwigenge utwifuriza, wowe ubaho ugategeka iteka ryose .Amen

Padiri Gilbert uwizeyimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .