Apôtre Muhire arasaba ko ururimi rw’Umwuka Wera rwemerwa, Abanyarwanda bakaganira n’Imana (Video)

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 9 Werurwe 2020 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Apôtre Muhire James wo mu itorero New Hope yavuze ko agiye kugeza ubusabe ku nzego zitandukanye asaba ko ururimi rw’Umwuka Wera rwashyirwa mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, abanyarwanda bakabasha kuganira n’Imana.

Ingingo ya munani y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015 ivuga ko ururimi rw’Igihugu ari Ikinyarwanda naho muri rusange indimi zemewe mu butegetsi ari Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Igiswahili giherutse kongerwamo.

Inteko y’ururimi n’umuco isobanura ko ururimi ari igikoresho nyamuryango cy’ubwumvane gishingiye ku gukoresha ubushobozi kamere abantu bifitemo bwo kumvikana bakoresheje amajwi yatuye abantu bagize umuryango nyarurimi umwe baba baremeranyijeho.

Ururimi rufasha abantu gushyikirana, kugezanyaho amakuru, kuranga ibibakikije, gushyira ku murongo ibitekerezo no kubigaragaza, kugaragaza imbamutima n’ibindi.

Indimi zose zifite uko zandikwa n’uburyo zivugwa ku buryo abantu bazikoresha bumvikana, hakaba n’amategeko n’amabwiriza ku bazikoresha ku buryo ushaka kurwiga arumenya.

Ibyo bitandukanye n’ururimi rw’Umwuka Wera kuko uruvuga adashobora kumvikana n’abo bari kumwe, akenshi ibyo avuga byumvwa na we wenyine keretse iyo abisobanuriye abo bari kumwe mu rurimi bumva.

Muhire James avuga ko ururimi rw’Umwuka Wera ‘ari ururimi rwatanzwe n’Imana rutangiwe mu Mwuka Wera.’ Akavuga ko yifuza ko rwajya mu ndimi zemewe z’ubutegetsi mu Rwanda.

Ati “Icyifuzo dufite ni uko rwakwemerwa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Naratekereje nsanga ururimi rw’Imana narwo rwemewe n’itegeko Nshinga rikuru ry’igihugu cyanjye cyaba ari igikorwa cyiza gihambaye imbere y’Imana. Nzabisaba mu nzego zose zishoboka.”

Uyu mugabo avuga ko icyo gitekerezo atazakigeza mu Rwanda gusa ahubwo yifuza ko byakorwa hirya no hino mu bindi bihugu. Ati “Sinzandikira igihugu cyanjye gusa, n’ibindi bihugu nzabyandikira.”

Ururimi rw’Umwuka Wera si ururimi abantu bagenda baganira cyangwa bakoresha mu itumanaho mu bundi buryo cyangwa ngo umuntu naruvuga umwegereye arwumve. Urugero rwo muri Bibiliya muri Matayo umutwe wa 17 umurongo wa 46 n’uwa 47 yerekana ko urwo rurimi rumenywa n’uruvuze.

Mu rwandiko rw’Abakolinto ba mbere umutwe wa 12, havuga ko Abakirisito bahawe impano zitandukanye barimo n’abasobanura izo ndimi.

Ubwo Pawulo yasobanuriraga abakirisito b’i Korinto uko impano z’umwuka zitandukanye, yababwiye ko hari impano nyinshi z’umwuka ariko umwuka ari umwe. Mu gice cya 10 yabandikiye ati “Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi.”

Kuki ashaka ko rujya mu Itegeko Nshinga?

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, ritanga umwitangirizwa wo kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe z’ubutegetsi. Riteganya ko Itegeko Ngenga rishobora kongera cyangwa kugabanya indimi zemewe mu butegetsi.

Muhire James ashaka ko abantu bamenya urwo rurimi kugira ngo babashe kuganira n’Imana.

Ati “Impamvu nifuza ko uru rurimi rujya mu ndimi zemewe ni ukugira ngo bitere imbaraga abenegihugu. Umuturage nagira amatsiko yo kuvuga urwo rurimi ni ko kuva mu byaha, niko kuva mu bidatunganye, niko kubaha Imana. Byanze bikunze umuntu wese uvuga uru rurimi rw’Umwuka Wera ni umuntu wageze ikirenge mu cya Kristo.”

Avuga ko mu matorero yo mu Rwanda hari abanyarwanda bazi urwo rurimi kandi buzuzwa bakaruvuga, abo ngo nirwemerwa hari izindi mbaraga bazagira.

Ati "Abanyarwamda benshi bararuzi, bararuvuga hirya no hino mu matorero kuko buzuzwa Umwuka Wera, ariko hari izindi mbaraga abanyamadini cyangwa abanyarwanda bazagira uru rurimi niruramuka rwemejwe abanyarwamda bose bazagira amatsiko yo kurumenya.”

Abadepite bazarwemeza basoma Bibiliya

Ntibyoroshye gusuzuma ururimi rudafite inyandiko nyejwi cyangwa nyemvugo izwi abantu bahuriyeho.

Muhire James avuga ko bizasaba abarusuzuma kwizera. Ati “Ndatekereza ko abagize inteko bashatse gusuzuma uru rurimi, icya mbere ni ugusoma Bibiliya ijambo ry’Imana, icya kabiri ni ukwizera ikintu cyose cyiza ubona. Burya hari n’abantu benshi hanze aha batarakizwa kuko Imana idusaba ko tuyizera bazasuzuma uru rurimi mu byanditswe byera mu Ijambo ry’Imana. Bazarusuzumira mu kwizera.

Muhire avuga ko ubutumwa bwiza Imana yatanze butagenewe abanyamadini n’aboroheje gusa, ngo n’abayobozi burabareba.

Ati “Nabo bagomba kwizera ubutumwa bwiza ntabwo ari ubw’abanyamadini n’abantu bo hasi bose. N’abanyapolitiki n’abaminisitiri n’abategetsi b’Isi yose bagomba gukizwa kuko na bo Imana irabashaka mu bwami bwayo.”

Umunyamakuru yasabye Apôtre Muhire James kuvuga amagambo make muri urwo rurimi , avuga ko umuntu atarukoresha uko yishakiye kandi ko rutiganwa icyiza ari uko umuntu arwiyuzurira rumujemo.

Uyu mugabo amaze imyaka 20 mu ivugabutumwa aho yaritangiriye muri Uganda afite imyaka 18. Arubatse afite umugore n’umwana. Ibyo agiye gusaba ari kubikora ku giti cye bitari mu izina ry’itorero abarizwamo yewe ngo nta n’ubwo arabiganira n’abo bakorana umurimo w’Imana.

Apôtre Muhire James yasabye ko ururimi rw'Umwuka Wera rwemerwa mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .