Burya dusangiye gupfa no gukira!

Yanditswe na Padiri Victor Amerika
Kuya 1 Mata 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Hari benshi barajwe ishinga no gushakisha inkomoko y’iki cyorezo cya coronavirus. Byaba bituruka ku makosa cyangwa ubushake bw’umuntu, byaba bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere cyangwa ku misazire y’isi nk’uko bamwe babivuga, icyo tubona ni uko twese dusangiye gupfa no gukira.

Iki cyorezo cyadushyize ku munzani w’ubuzima kandi cyitwereka ko iby’ingenzi ari ibyo duhuje kurusha ibidutandukanya.

Abakomeye n’aboroheje, abami n’abatware bahuje icyifuzo n’aboro! Twese turasaba Imana kubaho. Intambara zari zarananiranye zerekanye ko burya turwaniraga ubusa, nazo ziraceceka! Twese twabonye akanya ko kwitekerezaho, maze tubona ko dusangiye gupfa no gukira koko!

Dusangiye gukira: Twese twaremwe mu ishusho y’Imana kandi iduha Ubuhanga, Ubwenge, ubwigenge n’umutima ukunda kugira ngo tubashe gukora ugushaka kwayo, harimo kugenga ibindi biremwa no kubana neza mu rukundo n’abandi. Twese twaremewe gusingiza Imana no kubana nayo (Reba Yh 17).

Dusangiye gupfa: Dusangiye gupfa nk’uko dusangiye ingaruka z’icyaha cy’inkomoko. Kuva ubwo Muntu yasuzuguraga Imana, agashaka kunganya ubwenge nayo ndetse akumva ashaka no kuyirusha, Imana yamusubije mu mwanya we ariko iranamuhana. Bityo aba asemeye bene muntu twese.

Uhoraho abwira umugore ati “Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabaye, uzahora wifuza umugabo wawe”. None se Babyeyi babyaye, ni nde wabyaye atababaye cyangwa atamennye amaraso? Kuva ubwo twese dusangiye gupfa no gukira. (Intg 3, 16).

- Uhoraho abwira n’umugabo ati ‘Kuko wansuzuguye, Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu”. (Intg 3, 17-19). Ibi se ntitubihuriyeho, ntiturya ari uko twiyushye akuya? Nyamara tujye twibuka ko dusangiye gupfa no gukira.

Iki gihe rero si igihe cyo gushakisha inkomoko y’icyorezo gusa ahubwo ni igihe cyo gufashanya nk’abahuje gupfa no gukira. Niba twese duhuje ibibazo niduhuze no gushakisha ibisubizo, cyane cyane twita ku mbabare n’abatishoboye. Ni igihe kandi cyo kugendera mu gushaka kw’Imana!

Bavandimwe nk’uko tubibonye umubabaro n’ibyago byacu byakomotse ku gusuzugura Imana; aho umuntu wa mbere yihaye gushaka kuresha nayo! N’uyu munsi hari ibyo tubona ukabona ko Muntu yagiye ashyira imbere ubuhanga, ubwenge bwe ndetse agakora ibyo yishakiye aho kugira ngo byose bigende uko Imana yabigennye.

Dukomeze gusenga twizeye ngo Imana idukize ibyaha byacu kandi iturengere idukize iki cyorezo.

Dusenge Nk’uko Uhoraho yabibwiye Dawudi ati “Ntacyo ntagukoreye niba kandi bidahagije nzongeraho n’ibindi (2 Sam 12, 7-8) Natwe, turagushimira Nyagasani kubera ibyiza byose wadukoreye ariko kandi tugarutse imbere yawe n’umutima unyuzwe nabyo, tunagusaba ngo wongereho n’ibindi byiza, utugirire Impuhwe maze udutabare ikibi cyugarije isi. Ni wowe wivugiye ngo igihe kirageze ngo ndengere umuryango wanjye: turengere nk’uko warengeye Daniyeli ukamukura mu rwobo rw’intare zishonje, nk’uko warengeye abayisiraheli bakurikiranywe n’ingabo za Farawo.

Dutabare nk’uko watabaye Pahulo mu Nzu y’imbohe, maze inzugi z’uburoko zigafunguka, turwanirire ishyaka nk’uko warirwaniriye abavandimwe batatu (Meshaki, Sadaraka na Abedenego) baciriwe urwo gupfa, bakarohwa mu muriro ugurumana ariko ukohereza umumalayika wawe agatemberana nabo mu muriro, maze bose bagatangarira izina ryawe. Ubwo twiyemeje kukugarukira no kongera kukubera abana, ngwino utubere Imana, natwe tuguhoranire icyubahiro hejuru ya byose. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen”.

Padiri Victor AMERIKA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyabinyenga yaragijwe Bikiramariya, Umwamikazi wa Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .