Iby’ihishurirwa Don Moen yagize rikamutera kwimariramo umuziki wo kuramya Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Gashyantare 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyabigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Donald James Moen [Don Moen] yaraye i Kigali aho yaje mu gitaramo gikomeye cya MTN Kigali Praise Fest Edition I.

Uyu muhanzi w’ikirangirire yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019, ahita anagirana ikiganiro n’itangazamakuru yahishuriyemo byinshi.

Don yabanje gushima byimazeyo ubufatanye bwa RG Consult na MTN butumye aza u Rwanda kuko yagiye yakira kenshi ubutumire ariko ntibimukundire ko ahataramira akemeza ko ari ‘igihe cyari kitaragera’.

Yabajijwe ibanga yakoresheje mu muziki kugira ngo abe ageze aho ari uyu munsi avuga ko icya mbere ari umuryango we wamubaye hafi ndetse n’itorero rye ryamufashije cyane ngo uyu munsi abe ari umuhanzi ukomeye kandi uhamye mu muziki wo guhimbaza Imana.

Yagize ati “Mu by’ukuri Imana yampamagariye gukora uyu murimo, ndabyibuka ijoro rimwe mu 1982 ijwi ryavuganye nanjye rirambwira riti ‘fungura bibiliya usoma ijambo riri muri Zaburi 40 umurongo wa gatatu handitswe ngo nashyize indirimbo mu kanwa kawe, indirimbo zo guhimbaza Imana abantu benshi bazabibona batinye, maze biringire Imana.”

Don yavuze ko we ubwe atigeze yifuza kuba umuhanzi kuko yatangiye areberera inyungu abahanzi mu nzu itunganya umuziki ya Integrity Media ariko umuvandimwe w’umugore we akaza kuvuga ko yagize inzozi akamubona ari kuririmbira ibihumbi by’abantu.

Icyo gihe Don Moen yabyamaganiye kure avuga ko ari ibintu bitarimo inyungu ikindi akaba nta na rimwe yigeze avugira mu ruhame nibura rurimo abantu barenze 15.

Uyu muhanzi umaze imyaka 35 mu muziki avuga ko kugeza ubu nta mujyanama mu bya muzika ye afite.

Inama ze ku bahanzi bato ni ukubashishikariza kudacika intege kandi bagakora batitaye ku mubare muto w’abakunda ibihangano byabo uyu munsi kuko ku bwe yizera ko iyo isaha y’umuntu igeze agira abamukurikira benshi bava mu magana bakagera mu bihumbi.

Mu mboni za Don Moen ku Rwanda avuga ko ari igihugu cyaciye mu makuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubu kikaba gishikamye kandi gifite iterambere ryihuse rituma gishidukirwa na benshi bakifuza kugisura.

Abateguye igitaramo babajijwe niba bishoboka ko Don Moen yakorana indirimbo n’umuhanzi wo mu Rwanda bavuga ko bishoboka ariko icya mbere ari ukubanza kumenyana ibindi bigakurikiraho.

Iki gitaramo azaririmbamo giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] uyu munsi, imiryango iraba ifunguye saa munani naho umuhanzi wa mbere ajye ku rubyiniro saa kumi zuzuye.

Don Moen aragihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Dinah Uwera, Columbus, itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship) n’umuhanzi Levixone wo muri Uganda.

Abacyitabira baranafashwa kwegerana n’Imana binyuze mu muziki w’aba-dj bazwi mu ruhando rw’iziramya uwiteka nka DJ Spin na DJ Shawn.

Don Moen yasobanuye iby'ihishurirwa yagize rivuye muri Zaburi rikamutera kwimariramo umuziki wo kuramya Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza