Igihe turimo si icyo kwitotombera Imana!

Yanditswe na Padiri Victor Amerika
Kuya 15 Werurwe 2020 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Bavandimwe, kimwe no bihe bikomeye abayisiraheli baciyemo, natwe uyu munsi isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus hari abashobora gucika intege mu kwemera kwabo bibaza bati “Mbese Uhoraho turi kumwe” ndetse ubwoba bukaba bwinshi kurusha ukwemera n’ukwizera dufite muri Kirisitu Yezu.

Dushobora kuba nka ba bigishwa batabaje Yezu igihe cy’umuhengeri bamubwira bati “Ntacyo bikubwiye kuba tugiye gushira ?” (Reba Mt 4, 35 - 41) cyangwa nk’abayisiraheli bitotombeye Musa bati “Kuki watuvanye mu Misiri! Ni ukugira ngo twicirwe n’inzara hano? maze natwe tukaba twagira tuti “ Kuki waturemye mu ishusho yawe none icyorezo kikaba kigiye kutumara?”!

Bavandimwe, igihe turimo si icyo kwitotombera Imana! Si icyo kwibwira ko Imana yacu isinziriye, ahubwo ni igihe cyo gusenga kurushaho, ni igihe cyo kugarukira Imana, ni igihe cyo gukomera mu kwemera. Erega Nyagasani ntiyadusezeranyije ubuzima bworoshye ahubwo yadusezeranyije kuzagendana natwe kugeza ku iherezo!

Nyagasani ubwe yarivugiye ati “Nimuhumure, dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 20b). Nta kabuza rero Nyagasani turi kumwe igihe cyose haba mu gihe cy’ibyishimo n’igihe cy’amakuba.

Hari ibyanditswe bitagatifu bigaragaza ko Imana itigeze itureka na rimwe. Nyagasani ubwe yarivugiye ati “Sinzareka kuguhihibikanirira” (Reba Iz 62, 1-5), arongera ati “ Witinya kuko ndi kumwe nawe, aho uzaca hose nzaba ndi kumwe nawe” ( Reba Iz 43, 1-5). We ubwe kandi yaravuze ati “ Humura turi kumwe ndagutabara” ( Yer 1,4-8).

Nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga, tuzagirwa intungane n’ukwemera. Nidushake amahoro akomoka ku Mana muri Yezu Kirisitu. Nk’uko Umuhanuzi Habakuki abivuga kandi ati “N’iyo twahura n’ibigeragezo n’ubukene, n’uburwayi n’ibyorezo […] tuzakomeza twishimire muri Nyagasani Imana yacu (Reba Habakuki 3, 16-18).

Nyagasani ibyo turi kunyuramo arabizi kandi aradutabara nkuko yahumurije Musa ati “Amagorwa y’umuryango wanjye Isiraheli narayitegereje, imiborogo yabo narayumvise n’imiruho barimo ndayizi […] none ndamanutse ngo mbagobotore mu maboko y’abanyamisiri.” (Reba Iyim 3, 6 -8).

Dusenge : Nyagasani Yezu, wowe wasabye Umugore wo kuri Samariya amazi yo kunywa kuko wari ufite inyota, natwe turakwinginze dukize iki cyorezo cya Coronavirus kigiye koreka abo wacunguye ku musaraba! Duhe igisubizo gikwiye mu gihe gikwiye, twiringiye impuhwe ugira kuko urukundo udukunda rusumbye ibyiyumviro byacu.

Padiri Victor AMERIKA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyabinyenga yaragijwe Bikiramariya, Umwamikazi wa Kibeho

Padiri Victor Amerika


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .