Imana ntizatubaza gusa 1/10, izanatubaza uko dukoresha ayo dusigarana-Bishop Dr. Masengo Fidèle

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel Church of Rwanda (FGR), Dr. Bishop Masengo Fidèle, yavuze ko Imana itazabaza gusa abayikorera uko batanga icyacumi ahubwo bizanajyana n’ibisobanuro by’uko amafaranga basigarana akoreshwa.

Ni ubutumwa yatanze ubwo itorero abereye umuyobozi ryashyikirizwaga inyubako nshya y’urusengero rwubatswe mu nkunga yakusanyijwe n’abakirisitu.

Mu gihe hari imyiteguro yo kwinjira muri iyo nyubako nshya, nibwo mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere bikurikirwa na gahunda yo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Dr. Bishop Masengo Fidèle yavuze ko mu gihe biteguraga kugaruka mu nyubako yavuguruwe aribwo igihugu cyagiye mu bihe bya Gum mu rugo.

Yagize ati “Byatumye imirimo ijyanye n’inyubako nayo iba ihagaze ariko yendaga kugera ku musozo. Aho rero bafunguriye imirimo imwe n’imwe, natwe iy’inyubako yarakomeje.’’

Yashimye abayoboke b’Itorero rya Foursquare Gospel Church, Paruwasi ya Kimironko, batanze ubutunzi bwabo kugira ngo inyubako y’itorero yubakwe.

Yagize ati “Imana ntizatubaza gusa icyacumi [1/10], izanatubaza uko dukoresha 9/10 dusigarana. Turashimira Imana yadufashije gukora umurimo wayo, umuntu wese witanze kugira ngo ibi bikorwa bigerweho.’’

Yashimye Leta y’u Rwanda itarahwemye gushyigikira iterambere ry’amadini n’amatorero mu Rwanda.

Dr. Bishop Masengo Fidèle yavuze ko bishimishije kuba icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus kigenda kigabanuka mu gihugu.

Inyubako y’urusengero rwa Foursquare Gospel Church yubatswe na Sosiyete ECOMEM, yatsindiye isoko nyuma yo gupiganwa.

Dr. Bishop Masengo Fidèle yavuze ko ari icyemezo cyafashwe mu gukuraho urujijo ku micungire y’umutungo w’itorero.

Yagize ati “Mu bisanzwe abantu benshi bubaka insengero ntibakunze gukoresha sosiyete ariko twe twahisemo gukoresha ubu buryo kugira ngo tugere ku bintu byiza kandi biciye mu mucyo.’’

Mu butumwa bwe, Dr. Bishop Masengo Fidèle, yasabye abanyetorero gukomeza kwinginga Imana kugira ngo COVID-19 yugarije Isi irangire bityo inyubako zikoreshwe icyo zagenewe .

Biteganyijwe ko inyubako nshya y’urusengero yazamuranywe n’iyi shuri, bizatahwa mu gihe Coronavirus izaba yatanze agahenge.

FGR ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, icyicaro gikuru kiri ku Kimironko mu Karere ka Gasabo. Rifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu.

Inyubako yaryo nshya yuzuye itwaye miliyoni zisaga 400 Frw. Yatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019.

Umuyobozi w'Itorero Foursquare Gospel Church of Rwanda (FGR), Dr. Bishop Masengo Fidèle (uwa kabiri iburyo) n'umufasha we ubwo bari mu gikorwa cyo gushyikirizwa inyubako nshya
Itorero Foursquare Gospel Church of Rwanda (FGR) ryujuje inyubako nshya ifite agaciro ka miliyoni zisaga 400 Frw
Itorero Foursquare Gospel Church of Rwanda (FGR) riherereye ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .