Impamvu Umuhoza Aurélie yatewe icyuhagiro akaguma mu buyobozi bwa ADEPR

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 2 Ukwakira 2020, wari umunsi w’amateka mu buzima bwa ADEPR, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwafataga icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi zirimo na Biro Nyobozi y’iri torero nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi birivugwamo.

Biro nyobozi ya ADEPR yari irangajwe imbere na Rev Karuranga Ephrem nk’Umuvugizi w’itorero; Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije; Umuhoza Aurélie ushinzwe Imari n’Ubutegetsi; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga Mukuru na Pasiteri Ntaganda Jean Paul wari Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.

Ni ubuyobozi bwaranzwe n’ibibazo by’ingutu birimo amakimbirane hagati ya Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi (CA), guheza no kwirukana bamwe, gusesagura umutungo, itonesha, gucikamo ibice n’ibindi bishingiye ahanini ku miyoborere y’iri torero byatumye RGB ifata iya mbere yo kubukuraho ikabusimbuza abandi.

Itangazo rya RGB ryashyizweho umukono n’Umukuru wayo, Dr Usta Kaitesi, rivuga ko abayobozi b’itorero bakuweho mu nyungu za ADEPR n’abanyamuryango bayo. Gusa ntabwo bose bakuweho kuko Umuhoza Aurélie yasigaranye inshingano zijyanye n’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo mu gihe yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR.

Ubwo RGB yagiraga Pasiteri Ndayizeye Isaïe Umuyobozi wa Komite y’Inzibacyuho ya ADEPR mu gihe cy’amezi 12 ashobora kongerwa, Umuhoza yagarutse muri biro nyobozi ashinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga. Ni we wenyine wari muri Biro Nyobozi ya Rev Karuranga wongeye no kugaragara mu ya Pasiteri Ndayizeye.

Icyemezo kitavugwaho rumwe

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya ADEPR ndetse n’abayoboke bayo, bakomeje kwibaza impamvu RGB yateye icyuhagiro Umuhoza ikamushyira muri Biro Nyobozi nshya kandi yari muri biro yakuweho yashinjwaga guteza ibibazo mu itorero ndetse n’uruhare rwe rukaba rugaragara.

Urugero rwa mbere baheraho ni ubugenzuzi ku mikoreshereze y’umutungo ku cyicaro cy’itorero ADEPR, bugaragaza ko hagati ya tariki 1 Mutarama kugeza tariki 30 Nzeri 2019, habayeho gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko, umutungo w’itorero ucunzwe nabi, gusesagura umutungo n’ibindi.

Bakibaza impamvu umuyobozi wari ushinzwe Ubutegetsi n’Imari atajyana n’abo bafatanyaga kuyobora ahubwo akagororerwa gusubira mu buyobozi kandi harabaye ibibazo by’imari n’umutungo ku ngoma ye.

Ikindi bashingiraho ni uko yagize uruhare mu makimbirane yazonze ADEPR, aho yari ku ruhande rwa Rev Karangwa John. Ibi bishimangirwa n’inama bakoze bagashinja uwari Umuvugizi Rev Karuranga Ephrem, kuba nyirabayazana w’ibibazo by’itorero bishingiye ahanini ku myanzuro afata ku giti cye atagishije inama abo bakorana.

Kuba yari ku ruhande rwa Rev Karangwa rutavugaga rumwe na Rev Karuranga, hari abasanga na we yaragize uruhare mu runturuntu rwavutse muri ADEPR rugasiga abayobozi bakuweho na RGB. Ibi bituma hari abatamwibonamo ndetse bakibaza impamvu yashingiweho agarurwa mu buyobozi nyamara na we ari nyirabayazana.

Hari amakuru agera kuri IGIHE y’uko hari umwe mu bayoboke ba ADEPR wareze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, abari abayobozi ba ADEPR ku kunyereza umutungo, icyenewabo no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu barezwe harimo Umuhoza ndetse dosiye yabo hari amakuru ko yageze mu Bushinjacyaha.

Ubwo RGB yashyiragaho abazayobora ADEPR mu nzibacyuho, yabasabye gukoresha ‘igenzura (audit) ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe mu mavugurura’.

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR bibaza uko iri genzura ryashoboka mu gihe umwe mu bari bashinzwe umutungo ari mu bayobozi bahawe inshingano zo kurikora. Bibaza uko iri genzura ryagaragaza ukuri kandi urikorerwa ari we ugomba kurikora, bagashidikanya ku kuba atahisha ibimenyetso.

RGB yatanze ihumure

Tariki ya 8 Ukwakira 2020, ubwo habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Biro Nyobozi yakuweho n’iya Pasiteri Ndayizeye iyoboye ADEPR, Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kaitesi yasobanuye ko Umuhoza yasubiye mu buyobozi bwa ADEPR nyuma yo kumugenzura bagasanga akwiye kuguma mu nshingano.

Yagize ati “Twarabagenzuye igihe kinini, twarebye imikorere yabo hanyuma n’ubundi umunsi tweguza we [Umuhoza] ntitwamweguje, twamusigiye inshingano. Impamvu twazimusigiye ni uko twumvaga azikwiye kuzisigarana, kandi twashakaga no gukomerezaho ku bikorwa dushaka kuvugurura.”

Abakurikiranira hafi imiyoborere ya ADEPR, bakomeje kwibaza impamvu Umuhoza yagumishijwe mu Biro Nyobozi ya ADEPR nyamara bigaragara ko ari igitotsi kuri ubu buyobozi buriho bitewe n’uko afite icyasha cy’ubuyobozi yarimo bwakuweho.

Bitewe n’umubano Umuhoza yari afitanye na Rev Karangwa, hari abamushinja ko ari ukuboko k’uyu mugabo muri ADEPR dore ko ubwo yanafungurwaga ari we wagiye kumwakira ndetse na nyuma yaho akaba yarakunze gukorana na we mu kwerekana ko Rev Karuranga ari we kibazo.

Umuhoza Aurélie wari Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR kuri ubu yagizwe Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga muri Komite y'Inzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .